00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rayon Sports: Youssef na Ayoub bamaze iminsi badakora imyitozo bavuze ko babayeho nko muri gereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 January 2022 saa 03:56
Yasuwe :

Abanya-Maroc Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine batijwe Rayon Sports bavuye muri Raja Casablanca, babwiye itangazamakuru ry’iwabo ko babayeho nabi nko muri gereza ndetse hari amakuru avuga ko bashobora gutandukana n’iyi kipe nubwo ubuyobozi bwayo bwabihakanye.

Youssef Rharb ukina asatira izamu na mugenzi we, Ayoub Ait Lahssaine ukina mu kibuga, bombi bageze muri Rayon Sports muri Nzeri, batiwe muri Raja Casablanca yo muri Maroc.

Ku wa Kane, ikinyamakuru Sports1.ma cyo muri iki gihugu cyatangaje ko bakibwiye ko babajwe n’ubuzima babayeho muri Rayon Sports kuko gutizwa kwabo bimeze nko kuba muri gereza ndetse bakaba bagaburirwa indyo imwe.

Youssef Rharb yagize ati “Nta kindi tugitekereza uretse uburyo tubayeho. Ntabwo dusinzira. Kuva tuje, baduha ibiryo bimwe buri munsi kandi ntabwo twahembwe amezi abiri ashize. Uretse ibyo, turi kugerageza gukora ibishoboka mu mikino kugira ngo dusubire ku rwego rwiza.”

Ayoub Ait Lahssaine na we yunze mu rya mugenzi we avuga ko babayeho nabi ndetse icyashoboka ari uko bafashwa gutaha.

Nyuma y’ibyatangajwe n’aba bakinnyi, amakuru avuga ko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe icyemezo cyo kubasezerera nubwo Umuvugizi w’iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul yabyamaganiye kure mu kiganiro yagiranye na IGIHE.

Ati “Ayo makuru ni impuha. Youssef Rharb na Ayoub [Ait Lahssaine] ni abakinnyi ba Rayon Sports twatijwe n’ikipe ya Raja Casablanca. Kugeza kuri uyu mukino, nta kibazo na kimwe navuga gihambaye cyatuma abo bakinnyi birukanwa. Nta mukinnyi n’umwe wirukanwe.”

Nkurunziza yemeye ko aba bakinnyi bombi bamaze iminsi batitabira imyitozo ariko impamvu yavuze itandukanye n’iy’ibibazo by’imishahara bo bivugira.

Ati “Ntabwo bitabiriye imyitozo kuva ku wa Gatatu kubera impamvu zitandukanye, ariko si bo bonyine muri Rayon Sports batakoze kuko n’abandi nka ba Ndizeye Samuel, Mitima Isaac n’abandi ntibakoze. Kuba umukinnyi atakoze ntibivuga ko yirukanywe muri Rayon Sports.”

Yakomeje agira ati “Ntabwo ari ikibazo cy’inkingo, nka Youssef yakoze ku wa Mbere no ku wa Kabiri, Ayoub yarakoraga, bavuze ko bababara mu nda ariko nyuma yaho abaganga babarabasuzumye, ntabwo ndamenya aho bigeze.”

Abajijwe ku byo aba bakinnyi b’Abanya-Maroc batangarije ikinyamakuru cy’iwabo, Umuvugizi wa Rayon Sports yavuze ko ibyo batabizi.

Ati “Icyo kinyamakuru ntitukizi keretse tukibonye. Ibyo kuvuga ngo umukinnyi ntameze gutya na gutya ni benshi bagiye babitangaza ariko abakinnyi barishimye, twagerageje kubitaho mu buryo bushoboka bwose, nta kibazo na kimwe dufite kandi babaye batishimye ntabwo ari Rayon Sports yaba yabirukanye.”

Nkurunziza Jean Paul yavuze ko bigoye ko Youssef Rharb na Ayoub Ait Lahssaine bagaragara ku mukino wa Musanze FC uzaba ku wa Gatandatu kuko bamaze iminsi badakora imyitozo.

Ati “Umukino ukinwa n’umukinnyi wakoze imyitozo 100% kandi ameze neza 100%. Umukinnyi yaba atameze neza, arwaye cyangwa atakoze imyitozo akajya mu kibuga? Ntabwo ari byacitse.”

Youssef Rharb ni umwe mu bakinnyi bafashije cyane Rayon Sports mu mikino 11 ya Shampiyona imaze gukinwa mu gihe Ayoub Ait Lahssaine atabonye umwanyije uhagije wo gukina akenshi kubera imvune.

Ayoub Ait Lahssaine (ibumoso) na Youssef Rharb (iburyo) babwiye itangazamakuru ry'iwabo ko batishimye muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .