Ronaldinho azakomeza gufungishwa ijisho muri Paraguay

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 Nyakanga 2020 saa 09:36
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldinho, azakomeza gufungishwa ijisho muri Paraguay nyuma y’uko umucamanza w’urukiko ateye utwatsi ubusabe bw’uko we na mukuru we barekurwa.

Ronaldinho w’imyaka 40, yabaye umukinnyi ukomeye mu makipe arimo FC Barcelone na AC Milan zo ku mugabane w’u Burayi.

Mu minsi ishize uyu mugabo yamaze iminsi 32 muri gereza yo muri Paraguay, nyuma yo gutabwa muri yombi ashaka kwinjira mu icyo gihugu afite pasiporo y’impimbano, muri Werurwe.

Nyuma yo kurekurwa akava muri gereza muri Mata, Ronaldinho na mukuru we Roberto de Assis bashinjwaga icyaha kimwe, bagumye muri hoteli y’inyenyeri enye iri mu murwa mukuru wa Asunción, bategereje urubanza.

Ronaldinho yari yasabiwe kuba afunzwe mu gihe cy’amezi atandatu, ariko bivugwa ko yishyuye ingurane ya miliyoni 1.3£ (asaga miliyari 1.57 Frw).

Ikinyamakuru Globo cyatangaje ko ubusabe uyu mukinnyi aheruka gukora ajuririra icyemezo cyo gufungishwa ijisho, bwatewe utwatsi n’Urukiko rw’Ubujurire muri Paraguay.

Mu cyumweru gishize, Ronaldinho yavuze ko iminsi isaga 60 amaze arinzwe muri hoteli, yamubereye miremire ndetse ubu ishobora kwiyongera.

Aganira na Mundo Deportivo, Ronaldinho yagereranyije gufungishwa ijisho n’uburyo abantu babaga mu nzu zabo mu bihe bya Coronavirus.

Ati “Abantu bari mu ngo zabo bakabaye batekereza uko bimera kuba udashobora gukora ibyo wari usanzwe umenyereye gukora. Ndatekereza ari ikintu tuzagumana nacyo iteka ryose nyuma yo kuba muri ubu buzima bugoye.”

“Ndizera ko bidatinze, byose bizasubira uko byari bisanzwe ku buryo twasubira mu rugo. Reka twizere ko byose bizaba nka mbere.”

Ronaldinho ari muri hoteli y’inyenyeri enye ya Palmaroga, imwe muri hoteli za FC Barcelone.

Yashimiye iyi kipe yigeze gukinira uburyo yamwitayeho, ndetse avuga ko Umujyi wa Barcelone uzahora ari uwa kabiri kuri we.

Ronaldinho na mukuru we, bafungiwe muri Paraguay guhera muri Werurwe uyu mwaka
Ronaldinho na Roberto de Assis bakurikiranyweho gukoresha pasiporo z'impimbano
Ronaldinho yabaye umukinnyi ukomeye i Burayi, atorwa nk'uwahize abandi ku Isi inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .