Ronaldinho, Tony Adams na Ian Wright mu byamamare by’umupira w’amaguru byafunzweho

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Umunyabigwi w’Umunya-Brésil, Ronaldinho wakiniye amakipe akomeye i Burayi arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Milan AC, amaze iminsi afungiwe muri Paraguay, aho akurikiranyweho gukoresha pasiporo y’impimbano.

Ronaldinho na murumuna we, batawe muri yombi mu ntangiriro z’uku kwezi ndetse isabukuru ye y’amavuko y’imyaka 40, yayizihirije muri gereza.

Ubusanzwe ntibikunze kubaho ko ibyamamare nk’ibi bifungwa kuko akenshi n’iyo bagaragayeho amakosa arimo gutwara basinze, kutishyura imisoro cyangwa ayandi, igifungo bahabwa kiguranwa mu mafaranga.

Ibi si ko byagenze kuri benshi batandukanye barimo abafite amazina akomeye nka Ian Wright, Tony Adams n’abandi kuko bagiye bafungwa bagikina, bafungurwa bagakomeza umwuga wabo.

Bamwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru bakomeye bafunzweho:

1. Adam Johnson: Uwahoze ari umukinnyi wa Sunderland icyo gihe yakinaga muri Premier League, yafashwe mu 2015 akurikiranweho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 15.

Uyu mukinnyi w’imyaka 32, yarekuwe tariki 22 Werurwe 2020 nyuma yo kumara igice cy’imyaka itandatu yari yakatiwe.

2. Ian Wright: Mbere y’uko aba umukinnyi wabigize umwuga, Ian Wright kuri ubu umenyerewe mu kiganiro cya Match of the Day kuri BBC, yamaze ibyumweru bibiri muri gereza ya Chelmsford kubera gutwara imodoka nta ruhushya abifitiye.

Nyuma yakiniye Arsenal, anashyiraho agahigo ko gutsinda ibitego byinshi, ariko nyuma gakurwaho na Thierry Henry.

3. Ched Evans: Uyu mukinnyi kuri ubu ubarizwa muri Fleetword Town, yakatiwe imyaka itanu mu 2012 ubwo yakiniraga Sheffield United, ashinjwa gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 19.

Yarekuwe mu 2014 nyuma yo guhabwa imbabazi mu gihe mu 2016 yagizwe umwere.

4. Joey Barton: Yakatiwe igifungo kingana n’amezi 10, gusa amara iminsi 77 mu birego bitandukanye yagiye aregwamo.

5. Tony Adams: Yafunzwe amezi ane azira gutwara yanyoye mu Ukuboza 1990. Yahawe icyo gihano nyuma y’uko yari agejeje ku nshuro ya ane akora ayo makosa uhereye igihe bamuhereye gasopo. Nyuma yaho yasubiye mu ikipe ye ya Arsenal.

6. Lee Hughes: ubwo yakinaga muri West Bromowich Albion muri 2004, yakatiwe igifungo cy’imyaka itandatu bitewe n’uko yateje impanuka yavuyemo urupfu ubwo yari atwaye imodoka, ibi byamuviriyemo kwirukanwa n’iyi kipe.

Mu 2007, nyuma yo kumara imyaka itatu muri gereza, yagiye gukinira Oldham Athletic ayitsindira ibitego 25 mbere y’uko yerekeza mu ikipe ya Notts County, ubu akaba akinira ikipe ya Grantham Town mu cyiciro cya karindwi.

7. Gary Croft: Uyu wakiniye amakipe arimo Wigan na Cardiff City, na we yafunzwe ukwezi kose azira gutwara yasinze, mu 2000.

8. Marlon King : Yakiniye amakipe arimo Watford na Hull City. Yafunzwe mu 2013 azira gutwara nabi bikabije, iyi akaba ari inshuro ye ya gatatu yari afunzwe mu buzima bwe.

9. Jan Molby: Yafunzwe igihe kingana n’amezi atatu azira gutwara nabi bikabije mu Ukwakira 1988 ubwo yakiniraga Liverpool.

10. Jermaine Pennant: Yahanishijwe gufungwa amezi atatu kubera gutwara nabi ubwo yari mu ntizanyo mu ikipe ya Birmingham City mu 2005. Nyuma yo kuva mu buroko, yasinye amasezerano ahoraho muri iyo kipe.

11. Duncan Ferguson: Kuri ubu ni umutoza wungirije wa Everton. Yafunzwe amezi atatu ubwo yakiniraga Rangers mu 1994, ni nyuma y’uko yari yakubise umutwe myugariro wa Raith Rovers, John McStay, ariko yamaze muri gereza iminsi 44.

Ronaldinho wabaye umukinnyi w'umwaka wa FIFA inshuro ebyiri, kuri ubu afungiwe muri Paraguay
Tony Adams wabaye kapiteni wa Arsenal, na we ari mu bakinnyi b'umupira w'amaguru bafunzweho
Adam Johnson yatawe muri yombi ubwo yakiniraga Sunderland mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza
Ched Evans yakatiwe imyaka itanu kubera gufata ku ngufu
Duncan Ferguson ni we mukinnyi wafungiwe ikosa ryabereye mu kibuga
Duncan Ferguson kuri ubu ni umutoza wungirije wa Everton muri Premier League
Jermaine Pennant wakiniye Arsenal, yafunzwe ubwo yari mu Birmingham
Jan Molby yakinnye muri Liverpool mu myaka ya 1980
Ian Wright yafunzweho ubwo yari ataraba umukinnyi wa Arsenal- Kuri ubu ni umusesenguzi kuri BBC
Gary Croft ubwo yakiniraga Cardiff City
Lee Hughes yirukanywe na West Bromwich kubera ko yari amaze gukatirwa imyaka itandatu
Joey Barton yakundaga gushwana cyane
Marlon King yafunzwe ubwo yakiniraga Birmingham City

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .