Rusheshangoga yongereye amasezerano muri AS Kigali iherutse gusinyisha Rugirayabo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 08:25
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’iburyo, Rusheshangoga Michel, yaraye yongereye amasezerano y’umwaka umwe muri AS Kigali.

Rusheshango yari amaze umwaka umwe mu ikipe y’Umujyi wa Kigali nyuma yo kuyigeramo mu mpeshyi y’umwaka ushize wa 2019.

Uyu mukinnyi wifuzwaga n’amakipe arimo Rayon Sports, yongereye amasezerano muri AS Kigali ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi, asinya umwaka umwe.

Rusheshangoga usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye amakipe arimo Isonga FC, APR FC na Singida United yo muri Tanzania.

Muri AS Kigali, azahanganira umwanya na Rugirayabo Hassan uherutse gusinya imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports.

Hari kandi na Nshimiyimana Marc-Govin umaze imyaka ibiri muri iyi kipe y’Umujyi wa Kigali, wayigezemo avuye muri Intare FC.

Ku wa Kane, Rusheshangoga Michel yasinye undi mwaka umwe muri AS Kigali
Rureshashangoga amaze umwaka umwe muri AS Kigali nyuma yo kuyigeramo mu 2019
Rugirayabo Hassan na we ukina iburyo, yasinyiye AS Kigali avuye muri Mukura Victory Sports
Nshimiyimana Marc-Govin (ibumoso) ni undi mukinnyi w'inyuma iburyo muri AS Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .