Rutahizamu Babuwa Samson yerekeje muri Kiyovu Sports

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’Umunya-Nigeria, Omoviare Babuwa Samson, wakiniraga Sunrise FC yo mu Burasirazuba yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports ku masezerano y’umwaka umwe.

Mu minsi ishize nibwo Babuwa Samson wari umaze imyaka ine muri Sunrise FC, yayisezeyeho nyuma y’uko amasezerano uyu mukinnyi ari afite azarangira ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gicurasi, Babuwa Samson wari wavuye i Nyagatare, yasinyiye Kiyovu Sports amasezerano y’umwaka umwe.

Uyu mukinnyi ari mu bo bivugwa ko umutoza Karekezi Olivier yasabye ubuyobozi bwa Kiyovu Sports ko bwasinyisha kugira ngo azabakoreshe mu mwaka utaha w’imikino wa 2020/21, naramuka aje kuyitoza.

Ubwo Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahagarikwaga kubera Coronavirus muri Werurwe, Babuwa ni we wari uyoboye ba rutahizamu bo mu Rwanda n’ibitego 15 mu mikino 24.

Uyu mukinnyi washyingiranywe n’Umunyarwandakazi mu 2019 ndetse akaba yifuza gukinira u Rwanda, yifuzwaga bikomeye n’amakipe arimo Rayon Sports, AS Kigali n’andi yo hanze y’u Rwanda.

Bivugwa ko nyuma ya Babuwa Samson, Kiyovu Sports ishobora gusinyisha Irambona Eric ukina inyuma muri Rayon Sports.

Kiyovu Sports iheruka kongerera amasezerano Ishimwe Saleh, Serumogo Ally na Mbogo Ally, iracyari kuganira na Twizeyimana Martin Fabrice na we uri gusoza amasezerano muri iyi kipe yo ku Mumena.

Babuwa Samson uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda, yerekeje muri Kiyovu Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .