Rwanda vs Cameroun: Amakuru avugwa mu makipe yombi mbere y’umukino

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ irakira Les Lions Indomptables za Cameroun kuri iki Cyumweru mu mukino w’umunsi wa kabiri wo mu itsinda F ryo gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri iki gihugu, urabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Amavubi arakina uyu mukino nyuma y’amasaha 34 gusa itsinda ry’abakinnyi ba mbere rigeze i Kigali ndetse ni amasaha 27 nyuma y’uko abandi bageze i Kigali ejo hashize nyuma ya saa Sita.

Ikipe y’u Rwanda iravugwamo umunaniro ukabije nyuma yo kugorwa bikomeye n’urugendo rwa Maputo-Kigali, aho yatinze kubona indege iyikura muri Mozambique nyuma yo kuhatsindirwa ibitego 2-0 ku wa Kane.

Indege ya Kenya Airways yari gukura Amavubi muri Mozambique yaratinze bituma ikipe y’igihugu igera muri Kenya yakererewe ndetse irarara i Nairobi, Itsinda rya mbere ry’abakinnyi n’abatoza 20, ryageze i Kigali ku wa Gatandatu mu gitondo mu gihe abandi 16 baje nyuma ya saa Sita.

Amavubi ntabwo yitoreje kuri Stade ya Kigali saa cyenda nk’uko byari biteganyijwe ko bitewe n’umunaniro abakinnyi bari bafite ndetse bikiyongeraho n’umwanya udahagije, bahisemo gukorera mu Bugesera.

Mashami Vincent afite akazi katoroshye ko guhitamo abakinnyi babanza kuri uyu mukino nyuma yo gutsindwa umukino ubanza ndetse kuri ubu abakinnyi bakaba batararuhutse bihagije.

Ku ruhande rwa Cameroun, umutoza Antonio Conceiçao n’abakinnyi be bageze i Kigali ku wa Gatanu saa 22:30, hamwe n’inkingi zabo zose za mwamba.

Cameroun izakira iri rushanwa rya 2021, ntabwo yatangiye neza kuko yanganyije ubusa ku busa na Cap-Vert mu mukino wabaye ku wa Gatatu ndetse nyuma yawo nta myitozo yigeze ikora kugeza ifashe indege iza mu Rwanda.

Les Lions Indomptables zaraye zikoreye imyitozo ya nyuma ku matara ya Stade ya Kigali, aho umutoza Antonio Conceiçao yagaragaje ko atishimiye ko bagiye gukinira ku kibuga cy’ubwatsi bw’ubukorano ariko avuga ko ikipe ye ikina ishaka gutsinda.

Cameroun ifite igikombe cya Afurika cya 2017, imaze kwegukana iri rushanwa inshuro eshanu (1984, 1988, 2000, 2002, 2017).

Iyi kipe nta kibazo ifite mu izamu kuko ifitemo amahitamo atatu ashoboka uhereye kuri André Onana, Fabrice Ondoa na Kerrido Haschou.

Jérôme Onguéné ashobora kongera gufatanya na Ngadeu Ngadui mu mutima wa ba myugariro mu gihe andi mazina akomeye iyi kipe yamanukanye i Kigali arimo Ombroise Oyongo Bitolo, Collins Fai, Allan Nyom, André-Frank Zambo Anguissa, Arnaud Djoum, Pierre Kunde, Karl Toko Ekambi, Vincent Aboubakar, Christian Bassogog na Eric Maxim Choupo-Moting usanzwe ukinira Paris Saint-Germain.

Guhera mu 1976, u Rwanda na Cameroun bimaze guhura inshuro zirindwi mu marushanwa atandukanye n’imikino ya gicuti, aho Cameroun yatsinze imikino ine, indi itatu isigaye bikanganya.

Ubwo amakipe yombi aheruka guhura mu marushanwa yo gushaka itike ya CAN, Les Lions indomptables zatsindiye Amavubi i Kigali ibitego 3-0 mu 2006 mu gihe umukino wo kwishyura wabaye muri Kamena 2007, warangiye Cameroun itsinze u Rwanda ibitego 2-1 i Yaoundé.

Amavubi aravugwamo umunaniro mbere yo guhura na Cameroun kuri iki Cyumweru
Cameroun yaraye ikoreye imyitozo ya nyuma ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo
Eric Maxim Choupo-Moting araba ayoboye ubusatirizi bwa Cameroun

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza