00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwatubyaye yitsinze igitego muri UEFA Europa Conference League

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Nyakanga 2021 saa 08:34
Yasuwe :
0 0

Myugariro w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul, ntiyahiriwe n’umukino ikipe ye ya FK Shkupi yaraye itsinzwemo na Santa Clara yo muri Portugal ibitego 3-0 mu ijonjora rya kabiri rya UEFA Europa Conference League, aho yitsinze igitego cya mbere.

Rwatubyaye Abdul ni we Munyarwanda usigaye mu irushanwa ry’u Burayi rya UEFA Europa Conference League nyuma y’uko amakipe ya Nirisarike Salomon na Manzi Thierry yasezerewe mu ijonjora rya mbere.

Ku wa Kane, FK Shkupi ikinamo uyu myugariro, yari yakiriye Santa Clara yo muri Portugal mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri wabereye kuri Toše Proeski Arena muri Macedonia y’Amajyaruguru.

Rwatubyaye yitsinze igitego cya mbere cyabonetse ku munota wa 29, ku mupira wahinduwe n’Umunya-Brésil Loncoln Henrique Oliveira Dos Santos.

Carlos Júnior yatsindiye Abanya-Portugal igitego cya kabiri ku munota wa 49, ku mupira wari uvuye kuri Allano Brendon mu gihe João Costa yatsinze icya gatatu mu minota itatu y’inyongera ku mupira wahinduwe na Ricardinho.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Portugal ku wa Kane w’icyumweru gitaha, tariki ya 29 Nyakanga 2021.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi mu ijonjora rya gatatu rizakinwa muri Kanama, izahura n’izaba yakomeje hagati ya Olimpija Ljubljana yo muri Slovenia na Birkirkara yo muri Malta.

Rwatubyaye yitsinze igitego mu mukino FK Shkupi yatsinzwemo na Santa Clara ku wa Kane
Myugariro Rwatubyaye Abdul agerageza gutera umupira n'umutwe ubwo ikipe ye yashakaga igitego
Rwatubyaye (ubanza inyuma iburyo), yakinnye umukino wose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .