Shampiyona y’u Burundi ni imwe muri eshatu ku Isi zitahagaze kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 5 Mata 2020 saa 04:15
Yasuwe :
0 0

Inama y’Inteko Rusange y’abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi (FFB) hamwe n’inzego z’Ubuzima, yateranye kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mata, yanzuye ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri zizakomeza gukinwa nubwo hari abarwayi ba Coronavirus bamaze kugaragara muri icyo gihugu.

Iyi nama yabaye mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru kuri Nonara Hotel, yahuje Minisiteri y’Ubuzima no Kurwanya Sida, Komite Nyobozi ya FFB n’abayobozi b’amakipe akina icyiciro cya mbere n’icya kabiri.

Mu byibanzweho harimo kurebera hamwe niba imikino izakomeza muri icyo gihe nyuma y’uko hagaragaye abarwayi ba Coronavirus.

Ribinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Burundi,ryatangaje ko umwanzuro wafashwe ari uko imikino izakomeza, ariko hagafatwa ingamba zo kwirinda ku bibuga.

Ryagize riti “Nyuma y’inama zijyanye n’ubuzima n’ibisobanuro byatanzwe na Minisiteri y’Ubuzima, inteko rusange yemeje ko Shampiyona y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri zizakomeza gukinwa hibandwa ku ngamba z’isuku kuri stade no gusiga intera hagati y’abantu.”

U Burundi, Nicaragua na Bélarus ni byo bihugu kuri ubu biri kuberamo imikino mu gihe ahandi hose yahagaritswe kubera icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi.

Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Burundi igeze ku munsi wa 27 uri gukinwa mu mpera z’iki cyumweru kuva ku wa Gatanu.

Kugeza uyu munsi tariki ya 5 Mata, mu Burundi habarurwa abarwayi ba Coronavirus batatu.

Inama y'Inteko Rusange ya FFB yemeje ko Shampiyona zizakomeza nubwo hari abarwayi ba Coronavirus bagaragaye mu Burundi
Vital'o FC yanganyije na Messager Ngozi ubusa ku busa mu mukino wabaye ku wa Gatandatu
Gahunda y'umunsi wa 27 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Burundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .