Skol na March’ Generation bagiye guhemba umukinnyi wa Rayon Sports witwaye neza mu Ukwakira

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ugushyingo 2019 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi batatu Nizeyimana Mirafa, Kimenyi Yves na Mugisha Gilbert bahataniye igihembo gihabwa umukinnyi witwaye neza kurusha abandi mu Ikipe ya Rayon Sports, gitangwa na SKOL ku bufatanye na Fan Club ya ’ March’ Generation’.

Igihembo cy’ukwezi gushize k’Ukwakira kizatangwa tariki ya 9 Ugushyingo 2019 kuri La Palisse Hotel i Nyandungu saa 17:00.

Umunyezamu Kimenyi Yves umaze gutsindwa ibitego bine mu mikino itandatu yakiniye Rayon Sports mu kwezi gushize (ubariyemo na FERWAFA Super Cup), ni umwe muri batatu bahataniye igihembo cy’ukwezi gushize.

Agihanganiye kandi na Nizeyimana Mirafa ukina hagati, uyu na we umaze iminsi yitwara neza, aho yabanje mu kibuga mu mikino itanu yose Rayon Sports iheruka gukina.

Umukinnyi wa gatatu uri mu bazatoranywamo uhabwa iki gihembo ni Mugisha Gilbert ukina asatira anyuze ku mpande, we akaba amaze gutsinda ibitego bibiri muri Shampiyona y’uyu mwaka.

Igihembo nk’icyi cyaherukaga gutangwa ubwo Iradukunda Eric yahembwaga nk’umukinnyi w’ukwezi kwa Nyakanga 2019 mu gihe Michael Sarpong yahembwe nk’umukinnyi w’umwaka wa Rayon Sports.

Guhemba umukinnyi w’ukwezi wa Rayon Sports ni igikorwa gitegurwa n’Uruganda rwenga ibinyobwa ‘SKOL’ rufatanyije na March’ Generation Fan Club, rimwe mu matsinda y’abafana ba Rayon Sports.

Iki gikorwa kiba buri kwezi mu rwego rwo gutera ingabo mu bitugu abakinnyi ba Rayon Sports bitwaye neza, hashishikarizwa n’abandi gukomeza kwitwara neza kuko aribyo bikomeza guha amahirwe ikipe kwitwara neza mu mikino ikina yose.

Mugisha Gilbert amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bibiri muri Shampiyona
Kimenyi Yves yinjijwe ibitego bine mu mikino itanu ya Shampiyona
Nizeyimana Mirafa ari mu bataniye igihembo cy'Ukwakira muri Rayon Sports

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza