Umunya-Argentine Diego Maradona yitabye Imana ku wa 25 Ugushyingo, afite imyaka 60, nyuma yo guhagarara k’umutima.
Ku wa Gatanu, ikipe ya Napoli yo mu Butaliyani yemeje ko stade yayo ya San Paolo yahindutse Stadio Diego Armando Maradona.
Nyiri Napoli, Aurelio de Laurentiis, yasabye ko izina rya stade ryahindurwa nyuma y’urupfu rwa Maradona ndetse abarimo Meya wa Naples, Ligui de Magistris, bashyigikiye ubu busabe.
Maradona yakiniye Napoli imyaka irindwi nyuma yo kuyigeramo mu 1984, avuye muri FC Barcelone. Yayihesheje ibikombe birimo Coppa Italia mu 1987 ndetse na UEFA Cup mu 1989.
Ubwo Maradona yitabaga Imana, abafana benshi bahuriye kuri Stade ya Napoli baramwunamira mu gihe ku mukino wa Europa League wabaye muri icyo cyumweru, abakinnyi ba Napoli bose bambaye imyambaro ya nimero 10 n’izina Maradona mu mugongo.
Maradona yakiniye Napoli imikino 188, ikaba ari yo kipe yakiniye imikino myinshi kurusha izindi, aho yayitsindiye ibitego 81.
Yakiniye Argentine mu bikombe by’Isi bine ndetse yari kapiteni ubwo iki gihugu cyegukanaga igikombe cyo mu 1986 muri Mexique.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!