Sugira Ernest wujuje imyaka 29 yagarutse ku buzima bwe muri Rayon Sports na bimwe mu byamubabaje kuva atangiye gukina

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 01:31
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Sugira Ernest kuri ubu ukinira Rayon Sports, yujuje imyaka 29 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020.

Isabukuru ye y’amavuko ashobora kutayishimira nk’uko yari asanzwe abigenza bitewe n’ibihe bidasanzwe Isi yose irimo kubera icyorezo cya Coronavirus, ariko uyu mukinnyi avuga ko yishimiye kuba ariho kandi ameze neza.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Sugira Ernest yavuze ko mu myaka amaze ku Isi yahuye na byinshi byamushimishije, ibindi bikamubabaza, ariko hari ibyo adashobora kwibagirwa nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru.

Ati “Mu buzima ni byinshi byanshimishije cyane. Muri kariyeri [igihe umuntu amara akina] hababo byinshi byiza kuko hari igihe ibihe biza ntibigende neza cyane, gusa ukihangana.”

Mu byambabaje ntazibagirwa harimo ibijyanye n’imikino ndetse n’imvune nagize tariki ya 15 Kanama 2017 [yatumye amara igihe kinini adakina]. Mu mikino sinzibagirwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo idukuramo muri CHAN 2016 muri ¼.”

Agaruka ku buzima abayeho muri Rayon Sports yagezemo mu mpera z’Ukuboza 2019 avuye muri APR FC, Sugira yavuze ko uburyo yakiriwe byamushimishije.

Ati “Mu mezi atatu maze muri Rayon Sports naranyuzwe 100%, ntacyo nayishinja na gito. Nayisanze neza banyakiriye neza ni ibintu byanejeje cyane.”

“Ikintu nishimira muri Rayon Sports ni uburyo mbanye neza na bagenzi banjye ndetse n’izindi nzego zose zikubiyemo abayobozi, abafana n’abandi. Ndetse ukongeraho n’uko iyo wabanditsindiye badahwema kukwereka urukundo n’ibyishimo bibarimo.”

Uyu mukinnyi wamenyekanye cyane mu 2012 akinira AS Muhanga mbere y’uko ajya muri APR FC hagati ya 2013 na 2014, yakiniye AS Kigali hagati ya 2015 na 2016 ndetse na AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma yo kuva muri APR FC yari yarasubiyemo muri Nyakanga 2017, Sugira Ernest amaze gutsindira Rayon Sports ibitego bitatu muri Shampiyona na bibiri mu Gikombe cy’Amahoro.

Sugira Ernest yujuje imyaka 29 kuri uyu wa Gatanu
Uyu rutahizamu wa Rayon Sports avuga ko yishimiye uko yakiriwe muri Rayon Sports
Myugariro Rugwiro Hervé ahetse Sugira Ernest ku mugongo nyuma y’uko uyu mukinnyi yari amaze gutsinda igitego cyahesheje u Rwanda itike ya CHAN 2020 mu Ukwakira 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .