Sunrise FC yahagamye AS Kigali mu mukino umusifuzi Ruzindana Nsoro yasimbuwemo

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 1 Ukuboza 2019 saa 07:05
Yasuwe :
0 0

AS Kigali yongeye gutakaza amanota muri Shampiyona, ihagamwa na Sunrise FC zanganyije ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru.

Mu gice cya mbere, amakipe yombi yagowe n’ikibuga cyari cyuzuyemo amazi menshi bitewe n’imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali uyu munsi.

Sunrise FC yakinnye neza muri iyi minota 45 ibanza, yafunguye amazamu ku munota wa 32, ku gitego cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste ku mupira yahawe na Niyonshuti Gad mu rubuga rw’amahina nyuma y’uko na we yari aherejwe na Mudeyi Suleiman.

AS Kigali yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka ebyiri, umutoza Nshimiyimana Eric yinjizamo Niyonzima Haruna na Essombe Patrick.

Izi mpinduka zatanze umusaruro kuko ikipe y’Umujyi wa Kigali yatangiye gusatira cyane ndetse ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Bishira Latif n’umutwe ku mupira Rick Martel yahinduye mu rubuga rw’amahina nyuma yo guherezwa na Haruna Niyonzima.

Ahagana ku munota wa 67, umusifuzi wo hagati, Ruzindana Nsoro yavuye mu kibuga avunitse, asimburwa na Nshimyumuremyi Abdallah wari uwa kane.

Habura iminota umunani ngo umukino urangire, Essombe Patrick yatsindiye AS Kigali igitego cyayihaye kuyobora umukino ariko Sunrise FC yishyurirwa na Babuwa Samson habura iminota mike ngo umukino urangire.

Kunganya uyu mukino byatumye Sunrise FC igira amanota 15 ku mwanya wa gatandatu mu gihe AS Kigali yagize amanota 12 ku mwanya wa 11.

Mu yindi mikino yabaye uyu munsi, Bugesera FC yatsinze Espoir FC ibitego 2-0, AS Muhanga itsinda Police FC igitego 1-0 mu gihe Marines FC yanganyije na Mukura Victory Sports ubusa ku busa.

Rick Martel ashaka uko atambuka hagati ya Nzayisenga na Niyibizi Vedaste
Abakinnyi ba Sunrise FC bishimira igitego cyabahesheje inota
Umusifuzi Ruzindana Nsoro yavunitse, arasimburwa

Amafoto: Uwase Alliyah


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza