Tchabalala wakiniraga Bugesera FC yerekeje muri AS Kigali

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 02:41
Yasuwe :
0 0

Umurundi Shabani Hussein ‘Tchabalala’ wari umaze umwaka umwe akinira Bugesera FC, yasinye imyaka ibiri muri AS Kigali kuri uyu wa Gatanu.

Tchabalala uri iwabo mu Burundi, yasinye hifashishijwe ikoranabuhanga nyuma y’uko Ubuyobozi bwa AS Kigali bwumvikanye n’umuhagarariye.

Uyu mukinnyi watsindiye Bugesera FC ibitego 13 muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20, yari yasinye umwaka umwe ubwo yerekeza muri iyi kipe yo mu Burasirazuba mu mpeshyi ya 2019.

AS Kigali itarahiriwe n’uyu mwaka w’imikino, ikomeje kwiyubaka. Tchabalala aje yiyongera ku bandi bakinnyi baguzwe muri Mutarama barimo Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Félix n’Umunya-Nigeria Orotomal Alex.

Ikipe y’Umujyi wa Kigali, yasinyishije kandi myugariro w’iburyo, Rugirayabo Hassan, yongerera amasezerano Rusheshangoga Michel.

Shabani Hussein agiye gukinana na bagenzi be barimo Kwizera Pierrot utarakinira umukino n’umwe AS Kigali nyuma yo kuyigeramo afite imvune mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino.

Tchabalala wageze mu Rwanda mu mpeshyi ya 2016, aguzwe na Amagaju FC, yakiniye Rayon Sports mu 2018 ndetse yari umwe mu bakinyi bayifashije kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Nyuma yaho yaguzwe na Baroka FC yo muri Afurika y’Epfo, ahava yerekeza muri Ethiopian Coffee Sports Club muri Mutarama 2019.

Shabani Hussein 'Tchabalala' wari umaze umwaka umwe muri Bugesera FC, yasinyiye AS Kigali imyaka ibiri
Tchabalala yari muri Rayon Sports yageze mu matsinda ya CAF Confederation Cup

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .