00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bubiligi bwanyagiye Armenia ibitego 19-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 11:43
Yasuwe :

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi y’Abagore yanyagiye iya Armenia ibitego 19-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wo mu Itsinda E ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2023.

Kapiteni w’u Bubiligi, Tessa Wullaert, wakinnye imyaka ibiri muri Manchester City, yatsinze ibitego bitanu muri uyu mukino watumye igihugu cye kigira amanota 10 ku mwanya wa gatatu.

Myugariro Amer Tysiak na Tine De Caigny ukina hagati, bombi batsinze ibitego bitatu mu gihe Janice Cayman, Hannah Eurlings na Jarne Teulings batsinze ibitego bibiri.

Justine Vanhaevermaet na Sarah Wijnants batsinze ibitego bya nyuma muri uyu mukino wabereye i Leuven.

Ibitego 19-0 u Bubiligi bwatsinze, si byo byinshi bibonetse mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi mu bagore kuko hari igihe higeze gutsindwa ibitego 21-0.

U Buyapani bwabitsinze Guam, Canada ibitsinda Puerto Rico, Nouvelle-Zélande ibitsinda Samoa naho Australia ibitsinda Samoa y’Uburengerazuba mu myaka ya 1990.

Mu yindi mikino yaraye ibaye, Irlande y’Amajyaruguru yatsinze Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 11-0 birimo bine bya Simone Magill mu gihe Rachel Furness yatsinzemo bitatu.

Espagne na yo yatsinze ibitego byinshi ku wa Kane, aho yinjije 12-0 mu izamu ry’Ibirwa bya Féroé birimo bine bya Esther González.

Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 kizabera muri Nouvelle-Zélande, kizitabirwa n’ibihugu 32 hagati ya tariki ya 20 Nyakanga n’iya 20 Kanama uwo mwaka.

U Bubiligi bwanyagiye Armenia ibitego 19-0 mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .