Uburyo Munyemana Nuru na Kamanzi Karim wakinnye CAN ya 2004, barokowe no gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 Mata 2020 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, Munyemana Nuru ndetse na Karim Kamanzi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda ndetse akaba yari mu Amavubi yakinnye Igikombe cya Afurika “CAN 2004” cyabereye muri Tunisie, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babikesha gukina umupira w’amaguru.

Uwahoze ari umukinnyi wa Kiyovu Sports, Munyemana Nuru ndetse na Karim Kamanzi wakiniye amakipe akomeye mu Rwanda akaba yari mu Amavubi yakinnye Igikombe cya Afurika “CAN 2004” cyabereye muri Tunisie, barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babikesha gukina umupira w’amaguru.

Ubwo Jenoside yabaga, Munyemana Nuru yakinaga mu ikipe nkuru ya Kiyovu Sports mu gihe Kamanzi Karim wari muto, yakiniraga ikipe y’Abato.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Munyemana yavuze ko bombi bashoboraga kwicirwa muri Nyungwe ubwo bahungaga muri Jenoside, berekeza i Bukavu, ariko barokorwa n’uko bari bazwi ko bakina umupira w’amaguru.

Ati “Muri Nyungwe niho byari bigoye, nari kumwe na Kamanzi Karim, Uwiteka ni we wahadukuye. Ni umusirikare wari uzi iby’umupira, ariko wo kwa Habyarimana. Yumvise amasasu avuze araza, hari umuntu bari bamaze kuharasira.”

“Yaraje atubaza aho tugiye, turamusobanurira kuko hari imodoka yari idutwaye, bari badukuyemo. Yahise ayihagarika, arayigarura, baramusobanurira. Yahise ababwira ngo aba mwebwe ntabwo mubazi mwabaga mu giturage, ati aba ni abakinnyi b’umupira, uyu yakinaga muri Kiyovu. Aratubwira dusubira mu modoka dukomeza urugendo.”

Ubwo Jenoside yari irangiye, byari bigoye ko imikino yongera kuba kuko abakinnyi bari baratatanye ndetse bamwe barishwe.

Munyemana na Kamanzi bakinanaga muri Kiyovu Sports, bari mu bafashe iya mbere basaba Umujyi wa Kigali ko wabafasha gusubukura imikino, aho umukino wabimburiye indi wahuje Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Ati “Jenoside ikirangira, twese twahuriraga hariya kuri Tapis Rouge. Twagize igitekerezo cyo gushaka uburyo twakina, tujya ku Mujyi wa Kigali, twagize amahirwe duhura na Rose Kabuye (wawuyoboraga), twari twagiye turi batatu. Twamubwiye ko dushaka gukina umupira, na we atubwira ko bari bafite icyo gitekerezo. Ni wo mukino wa mbere wabaye.”

“Nka Kiyovu Sports twari twuzuye, ariko Rayon Sports bongeyemo bake. Twakiniye Regionale [Stade de Kigali] iruzura, abantu babona ko bishoboka, ndetse n’amakipe atangira gukora imyitozo. Nyuma yaho nibwo twahise tujya i Burundi gukina umukino wo kugarura Désiré Mbonabucya.”

Uburyo Umupira wagize uruhare mu guhuza abanyarwanda nyuma ya Jenoside

Munyemana Nuru avuga ko imikino yakinwe nyuma gato ya Jenoside yagize uruhare mu kongera guhuza Abanyarwanda, abari hanze y’igihugu baratahuka.
Ati” Turi mu bantu ba mbere bagiye gukina irushanwa hanze Jenoside ikirangira. Twagiye gukina muri Congo Brazzaville, na APR yari yasohotse. Turi i Brazzaville Abanyarwanda benshi baje kutureba.”

“Hari umukinnyi twakinanaga witwaga Marcel Gatarayiha, umubyeyi we yabaga muri Tanzania, kubera ko umukino wanyuze kuri Radio, yaratwumvise kuko nanjye yari anzi, bwakeye ataha.”

Munyemana Nuru ni umwe mu bakozweho na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko murumuna we yishwe.

Munyemana Nuru wabaye kapiteni wa Kiyovu Sports, ari mu bagize uruhare kugira ngo yongere gukomera nyuma ya Jenoside
Kiyovu Sports ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1991
Karim Kamanzi (ibumoso) yakiniye Kiyovu Sports, APR FC na Rayon Sports mbere yo kwerekeza i Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .