Ubutumwa Mashami Vincent yageneye abakinnyi b’Amavubi muri iki gihe imikino yahagaritswe kubera Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 08:28
Yasuwe :
0 0

Umutoza Mukuru w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yasabye abakinnyi gukora imyitozo ibafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza muri iki gihe ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu gihugu kubera icyorezo cya Coronavirus.

Guhera ku Cyumweru tariki ya 15 Werurwe 2020, ibikorwa byose by’imikino mu Rwanda n’ibindi bihuza abantu benshi, byarahagaritswe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi, aho kuri ubu mu Rwanda hamaze kugaragara abacyanduye umunani.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 1 ku wa Kabiri tariki ya 17 Werurwe, Umutoza w’Amavubi, Mashami Vincent, yasabye abakinnyi b’ikipe y’igihugu n’abandi ko batagomba kuryama ngo basinzire muri iki gihe ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe, ahubwo bagomba gushaka uburyo bakomeza kuba ku rwego rwiza.

Ati “Iki cyorezo nta muntu n’umwe gitinya, niyo mpamvu ibikorwa byose bya siporo byahagaze. Icyo nababwira ni ugukora imyitozo itaruhanyije cyane, kuba ibikorwa bya siporo bitemewe ntibivuze ko bagomba kuryama bagasinzira.”

“Ni byiza ko bafata iminota nka 20 buri munsi bakagira umwitozo bakora, yaba ari pompage, yaba ari ukwiruka muri Gym, yaba ari ukwiruka muri Stade cyangwa ahantu harambuye kugira ngo bakomeze kuba ku rwego rwiza.”

Umutoza w’ikipe y’igihugu yasabye abakinnyi n’abandi Banyarwanda bose muri rusange gukomeza kwirinda Coronavirus bakurikiza amabwiriza bahawe yo kwita ku isuku no kwirinda kujya ahari abantu benshi.

Ati” Bimaze iminsi bitambuka, yaba Umukuru w’Igihugu hari inama yatanze, Minisiteri y’Ubuzima hari inama yatanze kandi hari n’ubundi butumwa tubona. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukwita ku isuku cyane, kwirinda kujya ahantu hahurira abantu benshi, gukaraba mu ntoki kenshi ndetse n’uramutse yumva atameze neza akiha akato, akanakurikiza amabwiriza yo kugira ngo asuzumwe.”

Uretse kuba icyorezo cya Coronavirus cyibasiye Isi cyaratumye imikino y’imbere mu gihugu ihagarara, n’amarushanwa mpuzamahanga yagombaga kwitabirwa n’amakipe y’igihugu akaba yarasubitswe.

Amavubi makuru yakabaye yaratangiye umwiherero ku wa Mbere w’iki Cyumweru, tariki ya 16 Werurwe, ariko imikino ibiri yo mu itsinda F yari guhuramo na Cap-Vert mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) yombi yarasubitswe.

Ikipe y’Igihugu y’abakina imbere mu gihugu yagombaga kwitabira igikombe cya CHAN 2020 muri Cameroun guhera tariki ya 4 kugeza ku ya 25 Mata, ariko iri rushanwa naryo ryamaze gusubikwa kubera coronavirus.

Umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu 'Amavubi', Mashami Vincent, yasabye abakinnyi gukora imyitozo ibafasha gukomeza kuba ku rwego rwiza, ariko bakanirinda coronavirus
Amavubi makuru yagombaga gukina na Cap-Vert mu mpera z'uku kwezi kwa Werurwe mu mikino y'amatsinda yo gushaka itike ya CAN 2021
Ikipe y'igihugu y'abakina imbere mu gihugu yari kwitabira CHAN 2020 muri Cameroun mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .