Ubuzima bw’abarebera imikino kuri Stade ya Gicumbi FC buri mu kaga (Amafoto)

Yanditswe na Ngabo Roben
Kuya 12 Gashyantare 2019 saa 11:15
Yasuwe :
0 0

Stade y’Akarere ka Gicumbi irashaje cyane ku buryo ibice bimwe byayo byasenyutse, umunsi ku wundi ishobora kuzahirima dore ko nta gahunda yo kuyisana iri mu bintu by’ingenzi akarere kashyize mu ngengo y’imari y’uyu mwaka n’utaha.

Buri munsi hari abaturage b’Akarere ka Gicumbi n’abaturuka hanze yako bishimira kureba imyitozo ya Gicumbi FC n’imikino ya Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yakirirwa kuri Stade ya Gicumbi.

Ariko uraranganyije amaso mu mpande zitandukanye z’iyi stade ubona henshi hasenyutse cyangwa hasadutse ku nyubako abakunzi b’imikino bikingamo izuba n’imvura.

Iyo haba umukino tariki 28 Ukwakira 2017 birashoboka ko bamwe bari kuhasiga ubuzima kuko imvura yaraguye isenya kimwe mu bice byayo.

Ibi ntacyo byakozweho n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi kuko iyi stade nyuma itigeze isanwa ndetse n’ubu ntibiri muri gahunda.

Visi Meya ushinzwe ubukungu, Nteziryayo Anastase, yabwiye IGIHE gusana iyi stade bitashyizwe mu ngengo y’imari kuko bitari mu bushobozi bw’akarere.

Ati “Natwe turabibona ko ari ikibazo. Twabiganiriyeho n’inzego zindi zirimo Minisiteri ya Siporo na Rwanda Housing (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire), ariko ntabwo uyu munsi nakubwira ngo stade izasanwa ryari.”

“Gusana iriya stade ni umushinga mugari tutashyira mu by’ibanze mu ngengo y’imari yacu. Birasaba gutegereza ubufasha bw’igihugu. Mu myaka y’ingengo y’imari yaba uyu n’utaha ntabwo umushinga wa stade urimo.”

Si inyubako ya stade gusa ishyira ubuzima bw’abitabira imikino mu kaga ahubwo n’abakinnyi bahakinira ni uko. Ikibuga ntabwo gishashe neza kuko harimo imyobo n’ibinogo bishobora kuviramo abahakinira imvune zikomeye.

Ubwatsi buri mu gice kimwe cy’ikibuga kandi n’aho buri ntibukatwa.

Mu mukino ikipe ya Gicumbi FC iheruka kunganya na Mukura VS ku wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, Umusifuzi Hakizimana Louis bita Loup yategetse ko ikibuga cyitabwaho ubwatsi bugakatwa habura iminota mike ngo umukino utangire.

Umwaka ushize w’imikino, Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, ryabujije Gicumbi FC kwakirira imikino kuri iyi stade ariko nyuma iza kudohorerwa kandi nta cyakozwe kigaragarira amaso.

Iyi stade yakira abafana hagati y’ibihumbi 8 000 na 10,000 yubatswe mu 1984. Yagiye isigwa amarangi inahindurirwa amabati ayisakaye, nta rindi vugururwa yakorewe kuva icyo gihe.

Iki kibuga kirashaje haba aho bakinira n'aho abafana bicara
Aha ni ho hagenewe abafana bakeneye kwicara
Harasataguritse
Amabuye yubatse iyi stade yagiye ava mu myanya yayo
Iyi stade igaragaza ubusaze cyane
Uru rukuta bigaragara ko rushobora kuzahanuka
Igenda ivungagurika
Igice abafana bicaraho cyaritse
Hano abafana basigaye batinya kuhicara bakirunduira ku gice cyo hirya
Mu mukino ikipe ya Gicumbi FC iheruka kunganya na Mukura VS ku wa Kane tariki 7 Gashyantare 2019, Umusifuzi Hakizimana Louis yategetse ko ikibuga cyitabwaho ubwatsi bugakatwa, habura iminota mike ngo umukino utangire
Ibintu byahise bihinduka
Kayijuka Gaspard wari Komiseri ku mukino Gicumbi FC yakiriyemo Mukura VS ahagarikiye ukata ubwatsi bwa Stade ya Gicumbi
Iki kibuga gifite ibyatsi birebire, gusa abakinnyi ba Gicumbi FC bamenyereye kubikiniraho
Abakinnyi ba Gicumbi FC mu myitozo
Ikipe ya Mukura VS ni imwe mu ziheruka gutakariza inota i Gicumbi
Mu mikino Gicumbi FC yakiniye hanze yasaruyemo inota rimwe gusa yakuye kuri APR FC
Imibare yerekana ko Gicumbi FC imenyereye ikibuga cyayo nubwo ari kibi, kuko imaze kukivanaho amanota 12 muri 13 ifite muri uyu mwaka w'imikino
Gicumbi FC iri ku mwanya wa 14 mu makipe 16 ari muri Azam Rwanda Premier League

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza