Uko bamwe mu bakinnyi bo mu Rwanda babayeho muri iki gihe imikino yahagaritswe

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura, Umurerwa Delphin
Kuya 20 Werurwe 2020 saa 01:14
Yasuwe :
0 0

Hashize iminsi itandatu ibikorwa byose by’imikino n’ibindi bihuza abantu benshi bihagaritswe mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Nk’uko byagenze no mu bindi bigo n’amakipe yose yo mu Rwanda no hanze, yarekuye abakinnyi bajya mu ngo zabo kugeza igihe hazatangirwa andi mabwiriza.

Ubusanzwe nk’iyo umwaka w’imikino warangiye, abakinnyi bari mu biruhuko, ntibibahuza kugira aho bahurira, bagakorera hamwe imyitozo nubwo baba bakina mu makipe atandukanye, gusa kuri iyi nshuro, si uko bimeze, buri umwe aba iwe.

Mu gushaka kumenya uko abakinnyi batandukanye babayeho muri iki gihe imikino yahagaze, IGIHE yagerageje kuvugana na bamwe bakinira amakipe y’icyiciro cya mbere mu Rwanda na bamwe mu bakina hanze, badusangiza gahunda yabo y’umunsi uko uba iteye.

Mu byo benshi bahuriyeho, ni uko bagerageza gukora imyitozo ifasha imibiri yabo gukomeza kuba ku rwego rwiza mu gihe kandi banabaye inshuti na filimi ubusanzwe ngo batabonaga umwanya wo kureba.

Bizimana Djihad wa Waasland-Beveren mu Bubiligi

Gahunda ni ukubyuka mu gitondo, saa mbiri n’igice (8:30) nkafata ifunguro rya mu gitondo, saa 9:30 nkajya kwiruka hanze iminota nka 45. Saa tanu (11:00) mba ndi mu rugo nkoga, saa 12:30 nkarya. Saa munani (2:00) ndaruhuka kugeza saa kumi (4:00).

Guhera saa 17:00 nkora imyitozo irimo iyo kunanura umugongo n’indi myitozo nko gusimbuka umugozi, kunyonga igare n’ibindi bintu nk’ibyo noneho saa 19:30 nkarya. Umunsi uba urangiye.

Nshuti Innocent wa APR FC

Bitewe na gahunda nihaye, hari igihe nkora mu gitondo cyangwa nkakora nimugoroba. Ni ukubyuka nkajya kwiruka. Niruka iminota nka 30 cyangwa nkakora indi myitozo bitewe na gahunda twahawe gukora.

Hakabonekamo pompage, hakabonekamo kunanura imitsi bitwara nk’isaha imwe n’igice.

Nibwo mbona koga, nkarya, nkaruhuka, nkareba filime cyangwa nkakina PlayStation, amasaha akicuma. Hagati aho habonekamo n’umwanya wo gusenga, nkaryama. Ni gutyo gahunda iba imeze.

Iyo ndi bukore nimugoroba, ndabyuka nkafata amafunguro ya mu gitondo, nkarya, nkaruhuka, nkajya mu myitozo, naza nkakora nkisukura, nkareba filime, nkasenga.

Ishimwe Saleh wa Kiyovu Sports

Mbyuka saa Mbiri (08:00), nkasukura mu maso no mu kanwa, noneho nkakora pompage n’indi myitozo iminota 30, nyuma nkategura amafunguro ya mu gitondo.

Nyuma mpita nsukura mu nzu n’ibindi, nkamesa. Nkaruhuka gato saa 11:30, nkatangira gutegura ifunguro rya ku manywa byatungana nkiyuhagira, noneho nkajya ku meza.

Nyuma ndeba filime, nkakoresha na telefoni kugeza saa moya z’umugoroba (19:00), nkongera nkakora imyitozo irimo pompage. Noneho nkategura ibya nijoro byatungana nkoga, nyuma nkajya ku meza nasoza nkakoresha telefoni ho gato, saa 21:30 nkaryama.

Bizimana Yannick wa Rayon Sports

Mu gitondo ndiruka ndetse ni nako mbigenza nimugoroba. Urebye nta kindi nkora, keretse wenda kureba filime kuko mba ndi mu rugo.

Rugirayabo Hassan wa Mukura Victory Sports

Akenshi mbyuka ngiye gusenga saa kumi n’imwe n’iminota 15 (05:15). Iyo maze gusenga mfata iminota 30 nkasimbuka umugozi, nyuma yaho nkoga, nkafata ifunguro rya mu gitondo. Nyuma nkora uturimo two mu rugo nko gutunganya mu nzu n’aho ndara n’ibindi nafasha abo mu rugo.

Iyo maze kurya ibya saa sita, ndasenga, nkafata andi masaha nk’abiri yo kuryama. N’ubundi mbyuka saa cyenda (03:00) ziri kugera nkongera nkasenga kuko murabizi twe dusenga gatanu ku munsi. Nyuma yaho mfata telefoni gake, nkaganira n’inshuti. Amasaha y’umugoroba aba ageze, hari igihe njya kwiruka iyo imvura itaguye cyangwa nkajya muri Gym. Nimugoroba nganira n’abo mu rugo turi kureba filime.

Nsabimana Eric ‘Zidane’ wa AS Kigali

Njye ndabyuka nkanywa icyayi. Ubundi nkakora imyitozo y’ingufu mu rugo iwanjye, ubundi nkirirwa mu nzu.

Ndayisenga Ramadhan wa Mukura VS

Gahunda y’umunsi uko nayipanze, ni ukubyuka buri gitondo nkiruka, nkaturuka ku mazi niruka nkagera kuri Brasserie [Bralirwa]. Nimugoroba nkora imyitozo yo kunanura umugongo na pompage mu rugo.

Rutanga Eric wa Rayon Sports

Gahunda yanjye muri iyi minsi iroroshye, ndabyuka mu gitondo nkambara imyenda ya siporo, nkiruka byibuze isaha n’igice ubundi nkaza mu rugo, nkakora imyitozo mike nka pompage.

Ubundi nkaruhuka, simva mu rugo. Ngumana n’umuryango twirinda Coronavirus.

Tuyisenge Hakim “Dieume” Etincelles

Ndi gukora kabiri ku munsi, ariko nkakora ku giti cyanjye njye nyine. Mbyuka saa kumi n’imwe na 20 (05:20 ), nkabanza gusenga. Ntangira gukora saa 06:00. Mu gitondo ndi gukora imyitozo imfasha kongera imbaraga, mu rugo, kuko mfite ibikoresho nubwo bidahagije.

Nimugoroba, saa kumi n’imwe (17:00), ndiruka, nkora imyitozo yo kongera umuvuduko. Urebye niyo gahunda mfite buri munsi, nkafata akaruhuko ku Cyumweru.

Bavakure Ndekwe Félix wa AS Kigali

Mbyuka nk’ibisanzwe nkiruka nk’isaha imwe, nyuma nkaruhuka, ubundi nkareba filime n’umuziki, nkaganira n’inshuti zanjya kuri telefoni.

Nimugoroba nkora imyitozo yo kunanura ingingo na Pompage. Nyuma yaho nkora ibindi bisanzwe byo mu rugo.

Uwimana Emmanuel Nsoro wa Gicumbi FC

Gahunda y’umunsi wanjye itangira mu gitondo iyo mbyutse. Icyo nkora ni ukoga mu maso noneho nkakora imyitozo mu rugo, iyo nsoje nywa icyayi noneho nkareba filime mu gihe ntegereje ibya saa sita.

Nyuma ya saa sita ndaryama nkabyuka saa kumi n’imwe n’igice (17:30) nkareba imikino yabaye i Burayi ubwo natwe twabaga turi gukina. Ni uko umunsi wanjye umeze, gusa sinkunda kugenda.

Michael Sarpong wa Rayon Sports

Ntabwo ndi gukora cyane urebye, akenshi ndaruhuka kubera ko ndi kwivuza imvune. Maze iminsi mu rugo guhera igihe duherukira gukina. Ariko ndi kugenda mera neza kandi nibyo by’ingenzi.

Iradukunda Bertrand wa Mukura Victory Sports

Nta bintu byinshi umuntu ari gukora. Umunsi uri kuba muremure cyane. Ariko njyewe ndabyuka mu gitondo nkakora imyitozo igihe kingana nk’isaha imwe, nyuma nkoga, nkafata amafunguro ya mu gitondo.

Iyo mbirangije mfata telefoni nkavugana n’inshuti zanjye, nkajya kuri YouTube nkakora ibintu bitandukanye. Iyo saa sita zigeze ndarya, namara kurya nkaryama. Iyo mbutse ndeba filime kugeza bwije, nananirwa nkaryama.

Nibagwire Libere wa AS Kigali WFC

Ndabyuka nkafata amafunguro ya mu gitondo. Iyo hari ibyo gukora nkabikora, nkicara nkareba Televiziyo, saa sita zagera nkajya ku meza, nkabanza nkicaraho gake nka saa saba nkakaraba. Nyuma nduhuka gato nkajya kwiruka. Iyo mvuyeyo n’ubundi njya kwisukura, nkarya, nkaryama. Ni uko umunsi wanjye uba umeze.

Usengimana Faustin wa Buildcon FC yo muri Zambia

Twe kugera ubu hari ahataraboneka kiriya cyorezo. Inaha twakoraga siporo bisanzwe na gahunda zose z’ikipe bisanzwe.

Ariko umunsi w’ejo hashize habonetse babiri bayirwaye, Shampiyona bahise bayihagarika ukwezi kose. Ikipe nayo bavuze ko tugiye guhagarika tukajya duhura rimwe mu cyumweru nabwo hari ibikoresho byose byo kwirinda iriya virus.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .