Uko yahuye na Xavi wa Barcelone, impamvu atakiniye Rayon Sports... Ikiganiro na Nyirinkindi Saleh

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 2 Mata 2020 saa 10:01
Yasuwe :
0 0

Usubiye inyuma gato mu mezi arindwi ashize, ntawashidikanyaga ko Nyirinkindi Saleh yari umwe mu bakinnyi beza kandi bakiri bato bari bitezwe muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20.

Nyuma yo gusoza umwaka ushize w’imikino wa 2019/20 muri Marines FC, Nyirinkindi Saleh wavutse mu 2000, yari nka zahabu ku makipe menshi y’ibigugu mu Rwanda ndetse n’ayo mu karere nka Bandari FC yo muri Kenya na KCCA yo muri Uganda.

APR FC yamureze, hari uko yari ikimutekerezaho, Mukura Victory Sports yamusabye ko yabanza kuyifasha muri CECAFA mu gihe Rayon Sports yari yizeye ko uyu mukinnyi wavukiye ku Mumena, azayisinyira uko byagenda kose dore ko yari yatangiye kumurambagiza mbere y’uko Shampiyona irangira.

Nyirinkindi Saleh yisabiye ko APR FC imutiza muri Marines FC

Uyu mukinnyi wakuriye mu Mparirwakurusha (ikipe y’abato ya Kiyovu Sports) ku Mumena, yabwiye IGIHE ko nyuma yo kuzamurwa mu ikipe nkuru ya APR FC avuye mu bato (Intare FC), yabuze umwanya bitewe n’abakinnyi bakuru bari barimo kandi bamenyereye, asaba ko yatizwa kugira ngo abone igihe gihagje cyo gukina.

Ati “Twari abakinnyi basaga 10 twakoze igeragezwa kugira ngo tujye muri APR FC, nanjye mboneka mu batsinze. Nahakinnye umwaka, ariko sinagira amahirwe yo kubona umwanya uhagije wo gukina, nisabira ko bantiza. Muri APR hari abakinnyi bakuru bamenyereye, kubona umwanya biba ikibazo.”

“Kuva muri APR ukajya muri Marines nta tandukaniro rinini ryarimo. Nagize imikino myinshi, ngira ibihe byiza bituma n’amakipe atangira kumvugisha Shampiyona itararangira. Twari urungano, tugashyira hamwe ndetse tukanumvira umutoza, byaradufashije.”

Nyirinkindi Saleh yavuze ko mu gihe yari ategereje ko APR FC imubwira igikurikira dore ko ariyo yagombaga kumuha urupapuro rumurekura cyangwa bagakomezanya, yasabwe na Mukura Victory Sports kuyikinira muri CECAFA Kagame Cup ya 2019, ariko nyuma yayo impande zombi ntizabafasha kumvikana kugira ngo azakomeze gukinira i Huye.

Impamvu atakiniye Rayon Sports, agahitamo Kiyovu Sports

Nyirinkindi yavuze ko kuba APR FC yaratinze kumubwira ko bazakomezanya ndetse ntimuhe ibyangombwa bimufasha kwishakira indi kipe, byatumye Rayon Sports yamwifuzaga, ihita igura abandi bakinnyi na we yerekeza muri Kiyovu Sports.

Ati “Navuye muri Marines navuganye n’abayobozi ba APR FC, bambwiye gutegereza. Nagarutse i Kigali ndategereza, APR itangira imyitozo bataransubiza ubwo nkinira Mukura muri CECAFA. Rayon Sports twaraganiriye bigera kure, ariko njye mbura ibyangombwa, biba ngombwa ko bafata abandi bakinnyi, nanjye mbonye ko bidakunze mpita njya muri Kiyovu SC.”

“Kiyovu Sports baje kumfata muri gare [i Huye], bahita banjyana kuri hoteli, turaganira, mbasinyira imbanzirizamasezerano.”

Uyu mukinnyi wahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 mu 2018, yavuze ko yagize ibihe bibi muri uyu mwaka w’imikino, byatumye atabona umwanya uhagije wo gukina muri Kiyovu Sports, ariko yizeye ko nakora cyane, azongera kuba “Mbappé” [akabyiniriro ahabwa] wa 2019.

Uko yahuye na Xavi Hernandez

Muri Kanama 2016 nibwo Nyirinkindi Saleh yagiye mu Bufaransa ahagarariye u Rwanda mu marushanwa ya Copa Coca-cola, aho yahuriye n’umunyabigwi Xavi Hernandez wabaye umukinnyi ukomeye muri FC Barcelone n’ikipe ya Espagne.

Yavuze ko guhura na Xavi byamushimishije ndetse mu gihe gito [Xavi] yakinannye na bo mu Bufaransa, hari icyo yungutse.

Ati “Hari amarushanwa ya Copa Coca-cola yakundaga kuba mu Rwanda, nanjye narayakinnye, nitwara neza, nserukira igihugu mu Bufaransa. Nagize amahirwe yo guhura na [Xavi] Hernandez ngira ibyo mwigiraho, uburyo afunga umupira, uko awutanga, hari icyo nungutse.”

Nyirinkindi Saleh avuga ko mu byo atazibagirwa harimo guhamagarwa mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20, igitego yatsinze Etincelles FC ubwo yakiniraga Marines [derby y’i Rubavu] ndetse n’aho yakuwe mu bakinnyi babanza mu kibuga ubwo yari agiye guhindura inkweto, ubwo yakinaga mu ikipe y’abato ya APR FC.

Nyirinkindi Saleh yazamuwe mu ikipe nkuru ya APR FC mu mwaka w'imikino wa 2017/18 avuye mu ikipe y'abato
Nyirinkindi Saleh wari intizanyo muri Marines FC, atsinda APR FC igitego mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi muri Gashyantare 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .