Ulimwengu Jules yizeye ko impano ye imwemerera gukinira Yanga SC

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 05:20
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu wa Rayon Sports, Ulimwengu Jules, uri mu bifuzwa n’ikipe ya Yanga SC yo muri Tanzania, avuga ko afite icyizere ko aramutse ayerekejemo atabura umwanya wo gukina.

Ulimwengu ni umukinnyi ufitanye amasezerano na Rayon Sports ariko utarabonye ibyangombwa byo kuyikinira muri uyu mwaka w’imikino wa 2019/20 kubera ko nta ruhusa rwo gukorera mu Rwanda yabonye.

Itangazamakuru ryo muri Tanzania rivuga ko na we ari mu batekerezwaho cyane muri Yanga SC yifuza abakinnyi benshi bo muri Rayon Sports.

Aganira na Salehjembe, Ulimwengu yavuze ko afite ubushobozi bwo gukinira iyi kipe yo muri Tanzania ku buryo atabura umwanya aramutse ayerekejemo.

Ati “Nizera ko mu bushobozi bwanjye ntazananirwa gukina mu ikipe ya mbere kuko mfite impano, ni nayo mpamvu naho ndi nkina. Ibintu nibigenda neza nzakina muri Yanga.”

Ulimwengu Jules yavuye mu Rwanda mbere y’uko umwaka w’imikino wa 2019/20 utangira nyuma y’uko yambuwe indangamuntu y’u Rwanda mu nkubiri yo gukurikirana abazibonye mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ubwo yasubiraga iwabo mu Burundi, yari asigaje umwaka umwe w’amasezerano muri Rayon Sports nyuma yo kuyigeramo muri Mutarama 2019, avuye muri Sunrise FC na yo yagezemo mu mpeshyi ya 2018 avuye muri Les Jeunes Athletiques yo mu Burundi.

Mu mwaka umwe yamaze akina mu Rwanda, yatsinze ibitego icyenda mu mikino 13 yakiniyemo Sunrise FC mu gihe muri Rayon Sports yatsinze ibitego 11 bya Shampiyona n’ibitego bitanu mu Gikombe cy’Amahoro.

Mu mpera za 2019 yifuzwaga na Shaanxi Chang’an Athletic yo mu cyiciro cya kabiri mu Bushinwa, ariko ntibyakunda ko ahakina kubera icyorezo cya Coronavirus cyahise gitangira muri icyo gihugu.

Yiyongereye mu mubare w’abakinnyi ba Rayon Sports bifuzwa muri Tanzania, by’umwihariko muri Yanga SC, barimo Niyonzima Ally, Kakule Mugheni Fabrice, Kimenyi Yves na Michael Sarpong uheruka kwirukana n’iyi kipe yatwaye Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Ulimwengu Jules ntiyabonye ibyangombwa byo gukina Shampiyona ya 2019/20 muri Rayon Sports
Ulimwengu avuga ko yizeye impano ye ku buryo yakina muri Yanga SC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .