Umukinnyi wa Ajax wari umaze hafi imyaka itatu muri koma yakangutse

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Abdelhak ’Appie’ Nouri , umukinnyi w’umupira w’amaguru wari umaze imyaka itatu muri koma nyuma yo kugwa mu kibuga, kuri ubu ari kumererwa neza ndetse asigaye agerageza kureba imikino itandukanye nk’uko abo mu muryango we babivuga.

Nouri wa Ajax yo mu Buholandi, yangiritse igice cy’ubwonko nyuma yo gufatwa n’indwara y’umutima akicara hasi mu mukino wa gicuti wahuzaga ikipe ye na Werder Bremen yo mu Budage muri Nyakanga 2017, mbere y’uko Shampiyona itangira.

Nk’uko urubuga AD rwo mu Buholandi rubitangaza, uyu musore w’imyaka 22 yari amaze imyaka ibiri n’amezi icyenda muri koma ariko ubu ari gukira, aho aba mu nzu yamwubakiwe, akaba ariho aryama, arya, akanahakorerwa buri kimwe cyose.

Umuvandimwe wa Nouri, Abderrahim, yatangaje ko aba bombi bavugana binyuze mu kuzamura amaso ndetse yatanze icyizere ko azamera neza kuko umubiri we ukora iyo ari kureba umupira kuri televiziyo.

Se w’uyu mukinnyi, Mohammed, yabwiye uru rubuga rwa internet ko uyu muryango wanyuze mu ’bigeragezo bikomeye’, yongeraho ati “Tugomba kumwitaho uko dushoboye. Tugerageza gukora byinshi ubwacu kugira ngo akomeze kubaho.”

Ni mu gihe umukinnyi wa FC Barcelone, Frenkie De Jong, wahoze akinana na Nouri muri Ajax, aherutse gutangaza uburyo Nouri yagize uruhare mu gutuma yimukira muri iyi kipe y’igihangange muri Espagne.

Ati ”Twaraganiraga cyane mu mpeshyi.”

“Igihe nicaranaga na we, nyina yarinjiye. Hanyuma abaza Appie ati "Appie, Frenkie agomba kujya he? Muri FC Barcelone?" Akimara kubivuga, ijisho rye ryarazamutse. Icyo cyari igihe kidasanzwe.”

Benshi mu bakinnyi bakomeye bo mu Burayi bahaye icyubahiro uyu musore nyuma yo kugwa mu kibuga agata ubwenge.

Inshuti ye bakinanaga, Justin Kluivert, yafashe nimero 34 yambaraga ubwo yerekezaga muri AS Roma ndetse yamutuye igitego yatsinze Viktoria Plzen muri Champions League.

Ni mu gihe Ousmane Dembélé wa FC Barcelone yakinanye inkweto zanditseho izina ry’uyu mukinnyi wo hagati.

Abafana babarirwa mu magana nabo bagaragaje ko bazirikana uyu mukinnyi ubwo bateraniraga hanze y’urugo rw’iwabo i Amsterdam nyuma gato y’ibyabaye, bashimirwa n’abo mu muryango w’uyu mukinnyi.

Se wa Nouri na murumuna we, bifatanyije na Ajax kwishimira igikombe cya Shampiyona y’u Buholandi ‘Eredivisie’ i Museumplein mu Mujyi rwagati muri Gicurasi umwaka ushize.

Nouri yazamuwe mu ikipe ya mbere ya Ajax mu 2016, aho yafatwaga nk’imwe mu mpano izavamo umukinnyi ukomeye.

Abdelhak 'Appie' Nouri wari umaze imyaka ibiri n'amezi icyenda muri koma yamaze gukanguka
Abdelhak 'Appie' Nouri yari umwe mu bakinnyi beza bo hagati kandi bakiri bato muri Ajax

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .