Umukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports uzatangirwamo ubutumwa bwo kurwanya ruswa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 Ugushyingo 2019 saa 03:46
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Umuvunyi rufite kurwanya ruswa mu nshingano zarwo rwatangaje ko ku mukino w’umunsi wa 11 wa Shampiyona uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports ku Cyumweru tariki ya 1 Ukuboza, hazatangirwamo ubutumwa bugamije kurwanya ruswa.

Iki gikorwa cyateguwe muri gahunda y’ubukangurambaga bugamijwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye kuwa 17 Ugushyingo 2019 kikazasozwa tariki 9 Ukuboza 2019.

Uyu mukino uzaba Cyumweru tariki 1 Ukuboza 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa 18:00 uzatangirwamo ubu butumwa, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti “Duhuze Imbaraga Turwanya Ruswa”.

Gashumba Jeanne Pauline, Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukumira no kurwanya ruswa mu Rwego rw’Umuvunyi, yavuze ko muri iki cyumweru cyo kurwanya ruswa hari gahunda yo kujya mu Ntara zose, mu karere kamwe muri buri Ntara mu gihe mu Mujyi wa Kigali ubutumwa buzatangirwa ku mukino uzahuza Kiyovu Sports na Rayon Sports.

Ati‘’ Ni icyumweru cyatangiye tariki 17 Ugushyingo kizasozwa tariki ya 9 Ukuboza. Kurwanya ruswa ni urugamba kandi ntabwo umuntu umwe yarwifasha. Bisaba ubufatanye bwa buri wese, ni yo mpamvu twahisemo ko tuzatanga ubutumwa ku mukino wa Kiyovu Sports na Rayon Sports.’’

Abajijwe impamvu bahisemo uyu mukino, Gashumba yavuze ko irushanwa basanzwe bategura ku bufatanye n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, bavuganye na FERWAFA kubera ko harimo Shampiyona biba ngombwa ko hafatwa umukino umwe.

Ati’’ Irushanwa twari dusanzwe dutegura ntaho ryagiye ariko bitewe n’ibikorwa biba bihari hari igihe biba ngombwa ko tubikora nk’uko bizagenda uyu mwaka. Twavuganye na FERWAFA, duhuza ku itariki iriho umukino kandi twashakaga ko haba hari abantu benshi kugira ngo dutange ubutumwa. Twagize amahirwe dusanga hari aya makipe akunzwe na benshi.’’

Umuyobozi wa Kiyovu Sports, Ntarindwa Théodore, yavuze ko bemeye gufatanya n’urwego rw’Umuvunyi kuri uyu mukino kugira ngo Abanyarwanda bakangurirwe kurwanya ruswa.

Ati ’’Baratwegereye kugira ngo tubafashe ubu butumwa buzatambutswe mu mukino tuzakira, twarabyemeye kandi na bo hari ibyo bemeye kudufasha nko kugira ngo umukino ujye saa 18:00. Twishimira ubufatanye bw’Urwego rw’Umuvunyi mu kurwanya ruswa no guteza imbere umupira wacu.’’

Rayon Sports ni iya gatatu muri Shampiyona n’amanota 21 mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 19. Aya makipe yombi azwiho kugira abakunzi benshi mu Rwanda.

Abazaza kureba uyu mukino bazanarebera hamwe uzahuza AS Kigali na Sunrise FC guhera saa 15:00, aho itike ya make izaba ari 2000 Frw.

Madamu Gashumba Jeanne Pauline, Umuyobozi w'ishami rishinzwe Gukumira no Kurwanya Ruswa n'ibindi byaha biyishamikiyeho
Umuyobozi wa Kiyovu Sports izakira umukino, Ntarindwa Theodore
Ikiganiro n'abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy'Urwego rw'Umuvunyi ku Kimihurura

Amafoto: Umurerwa Delphin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza