00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Raimundo Souza Veira de Oliveira wakiniye PSG ari mu Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 01:01
Yasuwe :

Umunya-Brésil Raimundo Souza Veira de Oliveira ‘Raí’, wigeze kuba umukinnyi wa Paris Saint-Germain, ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu binyuze mu bufatanye bwa Visit Rwanda n’iyi kipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa, aho azitabira itangizwa rya Académie ya PSG i Huye ku wa Gatandatu.

Raí yageze i Kigali ku wa Kane, tariki ya 25 Ugushyingo, ari kumwe n’umufasha we ndetse n’Umufaransa Boris Becker uri mu bavuga rikumvikana ku mbuga nkoranyambaga, bose bakazitabira umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Académie ya Paris Saint-Germain i Huye ku wa Gatandatu.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Raí yavuze ko ashimishijwe no kuba hagiye gutangizwa ishuri ry’umupira w’amaguru rizateza imbere impano z’abakiri bato muri siporo.

Ati “Twishimiye gucana urundi rumuri mu bufaranye buri hagati ya Visit Rwanda na Paris Saint-Germain kandi iki gikorwa kizafasha mu guteza imbere impano z’abakiri bato bo mu Rwanda muri siporo. “

Umuyobozi Wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Niyonkuru Zephanie, yavuze ko bishimiye kwakira Raí n’abo bazanye.

Ati “Twishimiye guha ikaze umunyabigwi wa PSG Raí, umugore we, Boris Becker n’itsinda ryose muri iki gikorwa cy’ingenzi cyo gutangiza Académie ya PSG. Iyi Académie ni umwe mu mishinga y’ubufatanye bwacu, uzagira uruhare mu guteza imbere siporo mu gihugu. Twiteguye guha ikaze umuryango mugari wa PSG muri #VisitRwanda.”

Académie ya PSG mu Rwanda, yagombaga gutangizwa mu Ukwakira 2020 ariko byigizwa inyuma kubera icyorezo cya COVID-19 cyibasiye Isi.

Raí w’imyaka 56, yabaye umunyabigwi wa kabiri wa PSG usuye u Rwanda kuva Visit Rwanda igiranye ubufatanye n’iyi kipe mu 2019 nyuma ya Youri Djorkaeff wahageze mu mwaka ushize.

Yavukiye i Riberão Preto muri Brésil mu 1965, akinira Botafogo SP, Ponte Preta na São Paulo mbere yo kujya muri Paris Saint-Germain yakiniye hagati ya 1993 na 1998 mu gihe yasoreje gukina umupira w’amaguru muri São Paulo mu 2000.

Muri PSG, yahakinnye imikino 215, atsinda ibitego 72 mu gihe kandi yatanze imipira 30 yavuyemo ibitego kuri bagenzi be. Icyo gihe nibwo yatwaranye Igikombe cy’Isi n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil mu 1994.

Raí aherutse gutorwa nk’umukinnyi mwiza w’ibihe byose mu mateka ya Paris Saint-Germain mu itora ryakozwe n’abafana hizihizwa imyaka 50 iyi kipe imaze ishinzwe.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ta 26 Ugushyingo, yagiye gusura Pariki y’Ibirunga mu Majyaruguru.

Raí ari mu Rwanda aho azamara iminsi itatu
Raí ni umwe mu bakinnyi bakomoka muri Brésil bagize ibihe byiza muri Paris Saint-Germain

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .