Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yavuze uko yari amerewe atanga n’inama nyuma yo gukira Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 27 Werurwe 2020 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Amakuru avuga ko umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yanduye Coronavirus yakanguye benshi bakunda umupira w’amaguru nyuma y’uko abaye umwe mu bafite amazina akomeye wafashwe n’iki cyorezo mu minsi ishize.

Nyuma y’ibyumweru bibiri arwaye, Mikel Arteta yamaze gukira.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’urubuga rwa interineti rw’ikipe ya Arsenal, ku wa Kane tariki ya 26 Werurwe 2020, umunsi yizihirizaho isabukuru ye y’amavuko, aho yujuje imyaka 38, yavuze uko yari abayeho muri ibi byumweru bibiri, agira n’ubutumwa aha abantu bose, aho yabasabye kuguma mu rugo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Ikiganiro cyose cya Mikel Arteta nyuma yo gukira Coronavirus:

Mikel, urakoze kutuvugisha mu bihe bitigeze bibaho ku bantu benshi. Wowe wumva ute ibyabaye kandi ni ubuhe butumwa waha abafana bacu ku Isi yose?

Turi mu bihe bidasanzwe, ndatekereza ko twese tugerageza kubyitwaramo neza buri munsi kandi tugerageze uko dushoboye kugira ngo iki kibazo kirangire. Mbere na mbere ndashaka guha ubutumwa ku bantu bose babuze ababo, abababaye bari mu bitaro, bafite ibihe bigoye kandi barwaye - turashimira byimazeyo abantu bose bagize uruhare mu buvuzi, mu bitaro , abantu bari muri serivisi zose, abantu bagerageza gutanga ibiryo n’ibindi bintu byose bidufitiye akamaro.

Ndinginga buri wese, ubu turi inyuma gato y’ibindi bihugu, urugero Espagne, aho nzi uko ibintu bimeze muri iki gihe, kandi mu gihe dufite amahirwe make yo kugabanya ingaruka, ndashishikariza abantu bose kubigira ibyabo kandi mugume mu rugo bishoboka.

Ibyo ni byo dushobora gukora ubwacu kuko tudafite ubushobozi bwo gufasha abandi mu bundi buryo, nyamuneka byibuze ugume mu rugo kandi ukore ibyo usabwa. Tugomba kugerageza gufasha abashinzwe ubuzima ibishoboka kandi tugomba guha amahirwe abantu bageze mu zabukuru bakeneye ibi kurusha abandi bose kugira ngo bahabwe ubuvuzi bakeneye. Tugomba kugabanya umuvuduko iyi virusi ifite, ku bw’ibyo mugume mu rugo.

Mikel Arteta yamenye ko yanduye Coronavirus mbere yo gukina na Manchester City tariki ya 11 Werurwe 2020

Noneho, tuzi ko umaze iminsi utameze neza. Ubu umerewe ute?

Ndumva nakize rwose, ni ukuri natangiye kugira ibimenyetso bimwe na bimwe tumaze guhamagarwa kuri telefone kugira ngo tumenye ko dushobora kwandura virusi kubera nyiri Olympiacos wayigaragaweho kandi muri ako kanya… Sinari mbizi.

Numvise ikintu muri njye, ko naba nyifite. Bukeye twari dufite umukino na Manchester City, ni uko mfata icyemezo mpita mpamagara muganga musaba gufata imodoka akanjyana mu rugo.

Naganiriye na Raul, Edu, Vinai, na Huss dushyiraho inama hamwe ndavuga nti: ’Umva, dufite abakinnyi babiri bamaze kumenyekana. Hano hari ibyago byinshi kandi ni njye wa mbere, ndi kumva ibimenyetso, ibimenyetso bisobanutse neza. Niba rero aribyo, abakinnyi bose n’abantu bafitanye isano n’iyi kipe duhura buri munsi bagombaga kumenyekana. Ntidushobora rero gufata icyemezo, tugomba kuvugana na Premier League, na Manchester City kandi tugomba gufata icyemezo vuba.’

Biratangaje ku buryo byihuse. Usubiye inyuma mu byumweru bibiri ubwo wapimwaga, bishobora kuba bisaga ibyumweru bibiri mu by’ukuri. Kiriya cyumweru cyari cyatangiye ugaruka ku myiteguro ya Manchester City mu kiganiro n’abanyamakuru. Nyuma byahindutse mu bundi buryo….

Cyane rwose, amakuru yose twari dufite yari ayo mu Bushinwa, mu Butaliyani na Espagne. Nanjye ubwanjye, nari maze kubibona mu rugo. Icyo gihe uhita utangira gutekereza ku bantu mwagiye mubonana n’abandi bantu bashobora kuba dufitanye isano. Ni ubwo ubwoba buke buza. Ku bijyanye n’ibimenyetso, yari virusi isanzwe kuri njye.

Nagize iminsi itatu cyangwa ine byari bigoye gato, nari mfite umuriro muke hamwe n’inkorora ikakaye ndetse n’ububabare mu gatuza. Ni ibyo. Ingorabahizi ni uko mfite abantu tubana mu rugo, abana batatu kandi nari mpangayitse. Umugore wanjye n’umukozi wacu nabo babinyuzemo. Imana ishimwe ko abana ntacyo babaye. Ubu twese tumeze neza.

Mikel Arteta wakize Coronavirus yasabye abantu bose kuguma mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo

Kuba mu kato byari bivuze iki kuri wowe? Ni ubuhe buryo bwo kwirinda wagombaga kugenderaho mu rugo?

Ibyo nashoboraga byose. Nashyizeho icyumba n’ubwiherero, kandi nahamaze iminsi ibiri cyangwa itatu njyenyine ariko nyuma y’umunsi wa kabiri, n’umugore wanjye yatangiye kumva ibimenyetso bimwe na bimwe. Birashoboka ko byari byatinze kuko mu gihe ibimenyetso byaje, virusi yari imaze kwanduza abandi bantu. Ntabwo rero twashoboraga kubikumira iwacu, ngira ngo byari byaratinze ubwo twasangaga twararwaye. Twagize amahirwe yo kuguma mu rugo no gukumira ibintu byinshi. Tugomba kubikora.

Abantu bose bari mu rugo bakurikiza amabwiriza akomeye ya leta, mu by’ukuri mu ikipe ho bimeze bite?

Ni byiza, ndumva nishimiye aho ndi. Mu bihe bigoye niho ubona rwose abantu n’uburyo bitwara, uko batekereza n’uburyo bashyira imbere ibintu. Telefoni zose nakira z’abayobozi b’ikipe, abatoza dufatanya, abakinnyi bose, tuganira uburyo twakwirinda. Nababwira ko mfite amahirwe yo gukorana n’aba bantu.

Ni amezi asaga ane kuva ubaye umutoza mukuru. Ni byinshi byabaye ariko muri ayo mezi ane hari ishusho ufite mu kazi kawe no gukorana n’abakinnyi. Ni iki uri gukora muri iyi minsi?

Ni byiza, ni amahirwe akomeye kuri njye yo kumenya abantu baho kandi navuganaga n’abayobozi bakuru mu ikipe, ariko hamwe n’abandi batoza dukorana n’abandi bantu bafite aho bahurira n’akazi kacu ka buri munsi. Navuganaga kandi n’abakinnyi. Ubu ndi murugo, ntabwo bicaye iruhande rwanjye.

Dushobora kuganira mu buryo butandukanye kandi ndatekereza ko ibi bihe Isi yose irimo bibareba kandi bigatuma bumva ko ari abantu kandi bafite intege nke. Bashobora kumva batuje bavuga ikintu icyo ari cyo cyose twakora. Mboneraho rero umwanya wo gusangira nabo ibiganiro bitandukanye kandi mbona ari ingirakamaro.

Kimwe mu bibazo byiza kuri bose - Yaba umufana, umutoza mukuru cyangwa umukinnyi, muri iki gihe dukorera mu rugo. Ni iki wowe uri gukora?

Ni byiza, mfite abana batatu kandi bamaze gukura! Bafite imyaka 10, irindwi n’ine, murabyumva! Ni irihe somo hano kandi ni ayahe mahirwe kuri twe? Mu myaka 17, ntabwo nagize amahirwe yo kubyuka ndi hamwe n’abana banjye kandi nkamarana nabo umwanya munini, nkoresha igihe cyanjye mbatega amatwi.

Urabizi, mbafasha gukora imikoro yabo hamwe nabo hamwe n’umugore wanjye. Aya rero ni amahirwe akomeye. Nta rwitwazo. Turi mu rugo hamwe kandi rwose twishimiye ibyo bihe. Abana banjye, baba bakumbuye kumenya uko babaho? Yego rwose. Iyo ubabajije, ni amahirwe adasanzwe mu buzima bwabo bwo kubana n’ababyeyi kandi ukumva ibitekerezo byose by’ibyo bakeneye. Muri ubwo buryo rero, ndumva naranyuzwe cyane kuko ndikubaha byose kandi ni ikintu ntarimenyereye [gukora]. Yego, ni amahirwe akomeye kuri twe kugira ngo tubikore.

Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, avuga ko akumbuye guhobera abantu bose akunda nyuma yo gukira Coronavirus

Ndakeka ari ubutumwa bumwe no ku bakinnyi. Kugira icyo wigomwa, iyo ugenda cyane muri ibi bihe bishobora kugira ingaruka?

Rwose kandi ndatekereza ko twese tuzi ko buri wese akeneye undi. Turi mu Isi hano aho ibintu byose ari imbuga nkoranyambaga, ibintu byose ni ukwandikirana kuri Whatsapp. Ariko gukoranaho bifite akahe gaciro, guhoberana? Nkumbuye ibyo byinshi hamwe n’abantu benshi nkunda. Ntabwo nshobora kubikora nonaha kandi nzi neza ko ibyo bizahindura buhoro buhoro bitewe n’uburyo abantu bitwara hamwe n’ababo, hamwe n’abantu bakunda kandi babitayeho.

Tugomba gufungura amarangamutima. Tugomba kubwirana ibyo twumva, kuko ako kanya urabizi. Ni virusi imwe itandukanya Isi kandi igahindura ibintu byose dushyira imbere mu buzima. Tugomba rero gufata isomo. Ntituzabishobora mu mezi abiri cyangwa atatu gusa - nidushobora kubirenga byihuse, nta kibazo kuko ni iby’ingenzi.

Mikel, ntidushobora gusoza tutibutse ko uyumunsi ari isabukuru yawe birumvikana. Isabukuru nziza! Ni imwe uzibuka ku bw’impamvu zitandukanye cyane…

Rwose! Ariko nk’uko nabivuze, abantu bose nkunda bambaye hafi kandi bagize amahirwe yo kuvugana na njye kandi ndashimira Imana ko dufite ikoranabuhanga ryo gukora ibyo dukora muri iki gihe! Kugira ngo ubashe kuvugana n’abantu. Mfite abana banjye, mfite umugore wanjye hano kandi banyitayeho rwose kandi ni byo.

Mfite amahirwe menshi yo kugira ibintu byose mfite mu buzima bwanjye kandi ubu ndumva mbabaye cyane, kuko nifuza kuba nashobora gufasha byinshi abantu bababaye muri ibi bihe.

Mikel Arteta wakize Coronavirus yasabye abantu bose kuguma mu ngo zabo mu kwirinda ikwirakwira ry'iki cyorezo
Umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, avuga ko akumbuye guhobera abantu bose akunda nyuma yo gukira Coronavirus
Mikel Arteta yamenye ko yanduye Coronavirus mbere yo gukina na Manchester City tariki ya 11 Werurwe 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .