00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoza wa AS Kigali WFC yasabye Minisitiri Munyangaju kutarenza ingohe ruhago y’abagore

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 05:59
Yasuwe :
0 0

Kayitesi Egidie utoza AS Kigali WFC yo mu Cyiciro cya Mbere muri Shampiyona y’Abagore, yasabye Minisiteri ya Siporo kongera imbaraga mu gushyigikira umupira w’amaguru w’abagore nk’uko bikorwa mu yindi mikino itandukanye.

Hashize imyaka 15 mu Rwanda hatangiye Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru w’abagore. Gusa, kenshi abagore bawukina, bakunze kuvuga ko badashyigikirwa uko bikwiye nk’uko bigenda kuri basaza babo.

Ariko na none, abakurikiranira hafi uyu mukino mu gice cy’abagore, bahamya ko hari intambwe yo kwishimira imaze guterwa ugereranyije n’uko byari bimeze ubwo hatangizwaga uyu mukino mu bagore.

Kayitesi Egidie utoza AS Kigali y’Abagore, ashima ibimaze kugerwaho mu bareberera ruhago, aho yashimangiye ko kuba harashyizweho amakipe y’Igihugu mu byiciro bitandukanye bitanga icyizere.

Ati “Ndatekereza ko birimo kuza kuko no kuba haratekerejwe no gushyiraho ikipe z’Igihugu y’abangavu n’Inkuru, ni intambwe yo kwishimira. Nkeka ko ari uko u Rwanda rwakomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 ariko mbona hari byinshi byo kwishimira.”

Yakomeje asaba inzego zibishinzwe zirimo na Minisiteri ya Siporo, ko zarushaho kwegera umupira w’abagore kuko abawukina bakeneye ubwo bufasha mu kuzamura impano zabo.

Ati “Mbona bikigenda biguru ntege. Uyu munsi biba byabaye byiza, ejo byabaye bibi, ubundi babyibagiwe, ubundi babyibutse.“

“By’umwihariko njyewe nk’umutoza w’abagore mu gihe kirekire gishize, ndasaba Minisitiri Munyangaju Aurore nk’uko agira ishyaka mu yindi mikino irimo Volleyball na Basketball, ko yaza akadushyigikira na twe kuko harimo abagore bafite impano. Naze adutere ingabo mu bitugu kugira ngo natwe tubone ko ibyo dukora tudakorera ubusa.“

Umupira w’amaguru w’abagore mu Rwanda, umaze imyaka 22 utangijwe ariko hashize imyaka 15 hakinwa shampiyona ya bo.

Mu gihe basaza babo bakina amarushanwa atandukanye muri ibi bihe bya COVID-19, umupira w’abagore uheruka gukinwa mu Rwanda mbere y’uko iki cyorezo cyibasiye Isi kihagera muri Werurwe 2020.

Umutoza wa AS Kigali WFC, Kayitesi Egidie, yasabye Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, kutarenza ingohe ruhago y’abagore

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .