Umutoza wa Leicester City yahishuye ibihe bikomeye yanyuzemo ubwo yari arwaye Coronavirus

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 30 Gicurasi 2020 saa 09:44
Yasuwe :
0 0

Brendan Rodgers utoza Leicester City mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza, yahishuye ko nyuma gato y’uko Premier League ihagarikwa, yarwaye Coronavirus.

Shampiyona y’u Bwongereza yasubitswe kuva tariki ya 13 Werurwe uyu mwaka nyuma y’uko bigaragaye ko umutoza wa Arsenal, Mikel Arteta, yanduye Coronavirus.

Umutoza wa Leicester City, Brendan Rodgers, yabwiye BBC ko we n’umugore we, bari baranduye iki cyorezo ariko bakize.

Ati “Njye n’umugore wanjye twari tuyifite nyuma gato y’uko umwaka w’imikino usubikwa. Icyumweru kimwe nyuma yaho natangiye kugorwa cyane, sinahumurirwaga cyangwa ngo ndyoherwe.”

“Nta mbaraga nari mfite, mu by’ukuri narakubititse ndetse n’umugore wanjye ni uko yari ameze. Narapimwe, twembi dusanga tuyirwaye. Kugenda n’amaguru byari bigoye.”

“Byanyibukije kuzamuka umusozi wa Kilimanjaro [mu 2011], iyo ukomeje kuwuzamuka niko urushaho kunanirwa guhumeka. Kugenda metero nka 15 byari bitandukanye. Najyaga nkora siporo yo kwiruka, ariko icyo gihe sinabibashaga.”

“Numvaga mfite intege nkeya, nta bushake bwo kurya mfite, numvaga ntazi uko meze mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ntaryoherwa.”

Biteganyijwe ko shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, Premier League, izasubukurwa ku wa Gatatu tariki ya 17 Kamena. Yahagaze Leicester City iri ku mwanya wa gatatu mu gihe hasigaye imikino icyenda.

Brendan Rodgers utoza Leicester yahishuye ko yarwaye Coronavirus ubwo shampiyona y'u Bwongereza yari imaze guhagarikwa
Rodgers n'umufasha we, bombi banyuze mu bihe bikomeye ubwo bari barwaye Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .