Habimana Hussein yatawe muri yombi mu ntangiriro z’ukwezi, akurikiranyweho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umwe mu bakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2020 , aho ngo yari yamwijeje ko azamufasha agatsinda.
Nyuma yo gufatwa n’ubugenzacyaha yakorewe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha. Tariki 14 Gicurasi 2020 nibwo yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.
Mu rubanza nomero RDP 00473/2020/TB/Kicukiro, Habimana Hussein yaburanye ahakana ibyo aregwa avuga ko abeshyerwa asaba ko hakusanywa ibimenyetso bifatika bimushinja. Yasabye ko yarekurwa akajya aburana ari hanze.
Isomwa ry’uru rubanza ryabaye ku wa Kane tariki 21 Gicurasi 2020 mu rukiko rw’ibanze rwa Kagarama ruherereye mu Karere ka Kicukiro, urukiko rwemeje ko “Nta bimenyetso bifatika bituma akomeza gukurikiranwaho icyaha ashinjwa.”
Rwemeje ko kandi “Nyuma y’isomwa ry’urubanza, Habimana Hussein ahita arekurwa, akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.”
Urukiko rwamenyesheje ababurana ko “Utanyuzwe n’imyanzuro y’urubanza afite uburenganzira bwo kuyijuririra bitarenze iminsi itanu (5).”
Habimana Hussein ni Umuyobozi wa Tekinike muri FERWAFA kuba muri Nyakanga 2018, aho yahawe ako kazi ku masezerano y’imyaka ibiri.

TANGA IGITEKEREZO