Ibihugu byombi bigiye kubura ihangana ryabyo muri ruhago mpuzamahanga, mu mukino ubera kuri Stade ya Atlanta kugera Saa Tatu z’ijoro.
U Bwongereza bushaka kugera ku mukino wa nyuma ku nshuro ya mbere kuva mu 1966 mu gihe Argentine ishaka kwisubiza igikombe iheruka gutwara mu 2022.
Polisi yo muri Atlanta yagaragaje ko izi neza ihangana ry’ibihugu byombi ndetse yateguye uburyo igomba gucungamo umutekano.
Mu 1982, u Bwongereza na Argentine byahuriye mu ntambara y’iminsi 74 bihanganiye Ibirwa bya Falklands, yasize abasirikare 649 b’Abanya-Argentine, 255 b’u Bwongereza n’abasivili batatu bitabye Imana. Aka gace kazwi nka Las Malvinas muri Argentine kuri ubu gacungwa n’u Bwongereza, ariko gahora gahanganisha ibihugu byombi.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Polisi ya Atlanta ku wa Kabiri rigira riti “Mu gihe Atlanta yitegura kwakira umukino wa ½ cy’Igikombe cy’Isi no guha ikaze umubare munini w’abahatuye n’abashyitsi, Ishami rya Polisi ya Atlanta ryashyize imbaraga mu mutekano n’ubusugire bw’abantu.”
Rikomeza rivuga ko abapolisi n’ibikoresho bifasha mu mutekano byamaze kugezwa mu bice bitandukanye bikikije stade n’ahandi habera ibikorwa by’imyidagaduro.
Ubwo Argentine yari imaze gutsinda Misiri ibitego 3-2 muri 1/16, abakinnyi bayo bagaragaye baririmba indirimbo zigaruka kuri ibyo birwa n’abakinnyi b’ibihangange ba Argentine ari bo Diego Maradona na Lionel Messi.
Maradona yafashije Argentine gusezerera u Bwongereza muri ¼ cy’Igikombe cy’Isi cyo mu 1986, atsinda igitego cy’ukuboko benshi bise “igitego cy’Ikiganza cy’Imana”, mu gihe ari ubwa mbere Lionel Messi agiye guhura na ’Three Lions’.
Ishyirahamwe ry’abahoze ari ingabo za Argentine ryasabye abakunzi b’umupira w’amaguru muri iki gihugu kwita kuri ruhago, bakirengagiza ibijyanye na politiki biri hagati y’ibihugu byombi.
Ubwo u Bwongereza bwari bumaze gutsinda Norvège ibitego 2-1 mu mukino wa ¼ wabaye ku wa Gatandatu, hari abafana barenga 100 batawe muri yombi kubera gushyamirana kwabayeho.
Argentine yaherukaga guhurira n’u Bwongereza mu Gikombe cy’Isi mu 2002, aho umukino warangiye ari igitego 1-0 cyinjijwe na David Beckham mu cyiciro cy’amatsinda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!