Uyu mufana w’u Bwongereza yabashije kwizigamira amafaranga yajyaga akoresha agura inzoga, bituma abona itike yo kureba umukino wa 1/8 wahuje Mexique n’u Bwongereza ndetse n’indi mikino ishobora gukurikiraho y’Ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, izwi nka Three Lions.
Mu bantu ibihumbi 80 bari kuri Estadio Azteca barebye umukino wa Mexique n’u Bwongereza, Darren Thompson ashobora kuba ari umwe mu bari bafite amarangamutima menshi kurusha abandi.
Inkuru y’ubuzima bukomeye bw’uyu mufana wa Leicester City yatangajwe n’ibitangazamakuru birimo The Athletic na BBC.
Mu myaka itatu ishize, Darren Thompson yari aryamye mu bitaro kubera uburwayi bukomeye, aho yajyaga agira ibihe byo kubona ibintu bidahari, ndetse abaganga bamuburira ku ngaruka yari guhura na zo aramutse adahagaritse kunywa inzoga.
Uyu mugabo w’imyaka 53 yagize ati "Bambwiye ko umwijima wanjye wari utangiye kunanirwa kandi ko nari nsigaje amezi atandatu yo kubaho. Nari nzi ko ngomba guhagarika kunywa."
Amafaranga yaguraga inzoga yarayabitse kugira ngo azagere ku nzozi ze
Uwo munsi ni bwo Darren Thompson yafashe umwanzuro wo kutongera gukora ku nzoga, ahitamo gukurikirana inzozi ze zo kuzareba Igikombe cy’Isi cy’umupira w’amaguru imbonankubone.
Mu myaka itatu ishize, uretse gukurikiza gahunda yo kureka inzoga no kugabanya ibilo bigera kuri 20, yanabashije kwizigamira Amapawundi 150 (agera ku bihumbi 295 Frw) buri cyumweru, amafaranga mbere yagendaga ku nzoga, kugira ngo ayakoreshe mu rugendo rwe rwo kujya kureba iri rushanwa.
Thompson yabwiye The Athletic ati "Igikombe cy’Isi cyo mu 1982 cyabereye muri Espagne ni cyo cya mbere nigeze kureba neza, nicaye mu rugo nambaye umwambaro w’ikipe y’u Bwongereza ndi kumwe n’umuryango wanjye. Ndibuka gusa umwuka wari kuri televiziyo, kubona abafana bari inyuma y’izamu, nkibwira nti ‘Byiza cyane, nifuzaga kuba nahagera. Ndashaka kubikora umunsi umwe.’"
Ubu inzozi ze zabaye impamo, kuko Darren Thompson yamaze kubona amatike azamufasha kureba imikino yose ishoboka ya Three Lions kugeza ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!