Zlatan yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kurwanya Coronavirus anagenera ubutumwa abandi bakinnyi

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 18 Werurwe 2020 saa 06:02
Yasuwe :
0 0

Rutahizamu w’ikipe ya Milan AC, Zlatan Ibrahimović, yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus cyugarije Isi, anasaba abakinnyi bagenzi be gutanga ubufasha mu gukumira iyi ndwara.

Zlatan w’imyaka 38, akina mu Butaliyani, igihugu cya kabiri cyugarijwe cyane na Coronavirus kurusha ibindi, inyuma y’u Bushinwa aho iyi ndwara yatangiriye.

Uyu mukinnyi watanze ibihumbi 50€, mu butumwa yashyize kuri Instagram, yavuze ko u Butaliyani bwamuhaye byinshi, ku buryo igihe cyigeze ngo na we abwiture muri iki gihe bwugarijwe na Coronavirus.

Ati” U Butaliyani bwahoze bumpa byinshi, muri ibi bihe bidasanzwe, nanjye ndashaka kwitura iki gihugu nkunda.”.

“Nizeye ubuntu bwa bagenzi banjye, abakinnyi bose babigize umwuga n’abandi bose bashaka kugira ikintu gito cyangwa kinini batanga bigendanye n’ubushobozi bwabo, kugira ngo duhashye iyi virus.”

“Dushyize hamwe mu by’ukuri twafasha ibitaro n’abaganga bakora cyane buri munsi kugira ngo bakize ubuzima bwacu. Kubera ko uyu munsi nitwe tubashimisha! Reka twese hamwe twirukane Coronavirus maze dutsinde uyu mukino!"

View this post on Instagram

Italy has always given me so much and, in this dramatic moment, I want to give back even more to this country that I love. I decided, together with the people who are working with me, to create a fundraiser for Humanitas hospitals and to use my communication power to spread the message wider. It’s a serious issue and we need a concrete help that’s not just about a video. I count on the generosity of my colleagues, of all professional athletes and of those who want to make a small or large donation according to their possibilities, to kick this virus away. Together we can really help hospitals and doctors and nurses who selflessly work every day to save our lives. Because today we are the ones cheering for them! Let’s together kick the CoronaVirus away and win this match! And remember: if the virus don’t go to Zlatan, Zlatan goes to the virus! Link in bio

A post shared by Zlatan Ibrahimović (@iamzlatanibrahimovic) on

Nyuma y’isaha imwe gusa Zlatan ashyizeho ubu butumwa, inkunga yari imaze gutangwa, yari igeze ku bihumbi 109.65€.

Muri uyu mwaka nibwo Zlatan yagarutse muri Milan AC yo mu Butaliyani nyuma yo kuva muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, aho yakinira LA Galaxy.

Uyu mugabo ukomoka muri Suède, wakiniye amakipe arimo FC Barcelone, Paris Saint-Germain na Manchester United, yakiniye kandi Juventus na Inter Milan zo mu Butaliyani.

Zlatan yatangije igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kurwanya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .