Ababyeyi bashinjwe kugira uruhare ruke mu iterambere rya Siporo y’abana b’abakobwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Ukwakira 2019 saa 04:06
Yasuwe :
0 0

Inama nyunguranabitekerezo igamije guteza imbere siporo y’umwana w’umukobwa yabaye ku wa Gatanu muri Central Park Hotel iherereye i Nyarutama, yasize hagaragarajwe ko ababyeyi bakwiye kongera uruhare bagira mu gushishikariza abakobwa kwitabira imikino itandukanye.

Iyi nama yari yitabiriwe n’ Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, abayobozi baturutse mu mashyirahamwe atandukanye y’imikino mu Rwanda, abatoza n’abahagarariye abagore muri siporo zitandukanye.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yagaragaje ko umwana w’umukobwa aramutse yitaweho kimwe na musaza we byagira ingaruka nziza ku myigire ye ndetse no ku muryango muri rusange.

Ati” Siporo itwunganira mu burere duha abana bacu. Turashaka ko mu bihe bizaza nitujya twohereza ikipe y’igihugu y’abagabo, tuzajya twohereza n’iy’abagore muri uwo mukino.”

“Uretse kuba Siporo yagirira akamaro umwana w’umukobwa mu musaruro wo ku ishuri, bizagira n’akamaro mu muryango.”

Dr Munyakazi yasabye abitabiriye iyi nama ko ibitekerezo byose byaganiriweho byazashyirwa mu bikorwa kugira ngo bategure ejo heza h’igihugu.

Nk’uko byagaragajwe na Madame Kagarama Clementine wakoze umushinga ugamije gufasha kuzamura siporo y’umwana w’umukobwa, yavuze ko kuba umubare w’abakobwa bitabira siporo uri hasi biterwa n’imyimvure itarazamuka.

Ati” Umushinga nakoze ni uko nabonye harimo icyuho mu iterambere rya Siporo y’umwana w’umukobwa. Ukuntu uteye ni ugukora uburyo bwose bushoboka kugira ngo umwana w’umukobwa atere imbere, agire aho agera. Nabonye ikibazo ari imyumvire, nasanze abagore twitinya ku buryo twumva ko siporo yava mu kwishimisha ikagera ku rwego rwo kuyikora ikaba yadutunga.”

Kagarama Clementine asanga hakwiye kwifashishwa abagore bagize ibyo bageraho babikesha Siporo kugira ngo babere urugero abakiri bato na bo babone ko hari icyo ishobora kubagezaho.

Mu bitekerezo byatanzwe muri iyi nama, hagaragajwe ko ababyeyi bagira uruhare ruke mu gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira siporo ndetse no kuba abarimu b’imikino itandukanye ari bake mu Rwanda.

Mukazibera Agnès wari watumiwe muri iyi nama, yavuze ko kuba abana b’abakobwa batitabira gukora siporo bituruka mu miryango yabo.

Ati” Ahantu bipfira ha mbere ni mu muryango. Umwana w’umukobwa arakura, afite impano, ntashobore guherekezwa n’ababyeyi be. Mu bijyanye no gushaka abana bafite impano, iyo umwana afite imyaka ine cyangwa itanu, ababyeyi bakabaye babibona, bakamufasha. Tugira n’ikibazo cy’ibikorwaremezo.”

Frere Rudasingwa Camile uyobora ishuri ryisumbuye rya Saint-Aloys ndetse akaba ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda, yavuze ko hari abana benshi b’abakobwa baba bafite impano yo gukina ariko bikarangira baciwe intege no kubura ababafasha kuzamura impano zabo.

Ati” Imbogamizi nyamukuru harimo imyumvire y’Umuryango ituma umwana akura bitamurimo, hari noneho no ku ishuri, aho umwana aba ari, ntibabimushishikarize cyane, baba banabimushishikarize hakabura abatoza bamwitaho. Abakobwa turabafite benshi baba bashaka gukina, ariko bakabura ubitaho mu buryo bw’umwihariko bagacika intege”

Umwe mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama, ni ukongera umubare w’amakipe y’abakobwa mu mikino yose ukangana n’uw’abahungu, kongera umubare w’abarimu bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo kwigisha no gutoza siporo ndetse n’abana bagakurikiranwa.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n'ayisumbuye Dr. Munyakazi Isaac yasabye ko uruhare rw'ababyeyi mu iterambere rya siporo y'umwana rwakwiyongera
Madame Kagarame Clementine yavuze ko kuba abagore batumva akamaro ko gukora siporo bituma batayitabira
Padiri Gatete Innocent uyobora Siporo mu mashuri
Rudasingwa Camile uyobora ishuri ryisumbuye rya Saint-Aloys ndetse akaba ari Visi Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Amashuri mu Rwanda
Hon. Mukazibera Agnes asanga kuba abana b'abakobwa badakunda gukora siporo bihera mu miryango baturukamo
Kugeza ubu imikino 14 ni yo ihuza ibigo by'amashuri mu Rwanda
Abitabiriye iyi nama igamije iterambere rya Siporo y'umwana w'umukobwa biyemeje kuzamura umubare w'abakobwa bakina imikino itandukanye

Amafoto: Usanase Anitha


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza