00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakobwa b’u Rwanda basezerewe mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 12:43
Yasuwe :
0 0

U Rwanda rwabuze amahirwe yo kugera muri ½ cy’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket mu bagore nyuma y’uko rwatsinzwe umukino wa nyuma wo mu matsinda rwahuyemo na Zimbabwe ku wa Kane.

Ikipe y’Igihugu yari yatsinze imikino itatu yahuyemo na Mozambique, Eswatini na Botswana, igatsindwa na Tanzania, yasabwaga gutsinda Zimbabwe kugira ngo yizere kurenga Itsinda A.

Muri uyu mukino usoza wabaye ku wa Kane, u Rwanda ni rwo rwatsinze tombola, ruhitamo kubanza kujugunya udupira rubuza Abanya-Zimbabwe gukora amanota menshi.

Igice cyambere cyarangiye ikipe y’Igihugu ya Zimbabwe ishyizeho amanota 142 muri Overs 20 zingana n’udupira 120 mu gihe abakinnyi bayo bane ari bo basohowe n’Abanyarwanda.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ari rwo rugiye gukubita udupira (batting) rusabwa gukuraho ikinyuranyo Zimbabwe yari imaze gushyiraho kingana n’amanota 142, rukongeraho inota rimwe.

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ntiyorohewe n’abakinnyi ba Zimbabwe bajugunyaga imipira ikomeye yayibujije gukora amanota menshi.

Igice cya kabiri cy’umukino cyarangiye u Rwanda rutabashije gukuraho agahigo kashyizweho na Zimbabwe kuko muri Overs 20 (udupira 120) rwatsinze amanota 90 mu gihe abakinnyi icyenda ari bo basohowe n’Abanya-Zimbabwe.

Zimbabwe yatsinze uyu mukino ku kinyuranyo cy’amanota 52, isoza imikino yo mu Itsinda A iyitsinze yose, ifite amanota 10, ikurikiwe na Tanzania ifite amanota umunani.

U Rwanda rwabuze amahirwe yo kugera muri ½ kuko rwasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota atandatu, imbere ya Botswana, Mozambique na Eswatini.

Mu itsinda B, Namibia na Uganda ni byo bihugu byabonye itike ya ½ mu gihe ibihugu bibiri bya mbere muri iri rushanwa ari byo bizabona itike y’Igikombe cy’Isi kizabera muri Nouvelle-Zélande mu 2022.

Ikipe y'Igihugu y'Abagore yasezerewe nyuma yo kutarenga amatsinda mu irushanwa ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi riri kubera muri Botswana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .