00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abayobora umukino wa Triathlon basabye gushyigikirwa na OIF

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 December 2021 saa 08:16
Yasuwe :

Abahagarariye amashyirahamwe ya Triathlon yitabiriye inama y’Inteko rusange y’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Triathlon mu bihugu bikoresha Igifaransa (FRATRI) yabereye i Rubavu hagati ya tariki ya 3 n’iya 5 Ukuboza 2021, basabye ko ryarushaho gushyigikirwa n’Umuryango wa Francophonie (OIF) mu guteza imbere uyu mukino mu rubyiruko.

Iyi nama y’Inteko Rusange ya FRATRI yari yitabiriwe n’ibihugu 16, yabimburiwe n’amahugurwa yo ku rwego rwa mbere yahawe abatoza 30 bo mu Rwanda, Centrafrique na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku munsi wayo wa mbere.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Ukuboza 2021, ni bwo Inteko Rusange yatangijwe ku mugaragaro n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier mu gihe yari yanitabiriwe na Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine wijeje gukomeza gushyikira ibikorwa bya siporo.

Visi Perezida wa FRATRI, Dr Ngassam Edwige, ukomoka muri Cameroun, yavuze ko ari iby’agaciro kuba barabanye n’aba bayobozi muri iyi Nteko rusange yabereye mu Karere ka Rubavu.

Ati “Ni Inteko rusange yagenze neza, twagize amahirwe yo kugira hano Ambasaderi w’u Bufaransa n’uhagarariye Minisiteri ya Siporo na Guverineri, byatugaragarije ko abayobozi b’u Rwanda baturi hafi kandi biraduha imbaraga zo gukomeza kujya imbere. Buri wese yatanze ibitekerezo bye mu bwisanzure, nyuma harebwa imyanzuro ikurikije amategeko.”

Abajijwe ku bijyanye n’ubushobozi buke bwagaragajwe n’abayobozi b’amashyirahamwe ya Triathlon muri Afurika, Dr Ngassam Edwige yavuze ko hari ibibazo bishobora kubonerwa ibisubizo ku buryo nk’abanyamuryango bazagerageza kureba uko byabonerwa umuti.

Ati “Twifuza ko ibyo bibazo byakemuka nubwo hari ibidashobora kubonerwa umuti. Duhurijwe hamwe na siporo dukunda mu bihugu bitandukanye tuvamo. Buri gihe ni ngombwa guhurira hamwe tukareba icyakorwa. Dushinga FRATRI twagiraga ngo dufatanyirize hamwe nk’abantu bahurira ku rurimi rumwe arirwo Igifaransa.”

Uyu muyobozi yavuze ko bazakomeza gufatanya guteza imbere Triathlon kuko ubwo yabaga umukino Olempike kuva mu 2000 bitari impanuka gusa, ahubwo ari ukubera ko yitabirwaga kandi ikunzwe na benshi.

Ati “Ubutumwa naha abakinnyi ba Triathlon ni ubusanzwe, ni ugukora cyane kuko ari byo bituma umukinnyi aba ari hejuru kandi tukirinda uburiganya.”

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Triathlon, Mbaraga Alexis, yavuze ko nubwo abantu bose batashoboye kwitabira iyi Nteko Rusange kubera COVID-19, ariko yagenze neza kuko ingingo zose zaganiriweho zirimo no kureba uburyo Francophonie yarushaho gushyigikira uyu mukino.

Ati “Ni inama twateguye mu buryo bugoye, twari twizeye ko abantu bose baza ariko si ko byagenze kubera icyorezo cya COVID-19. Twari dukeneye kumenya raporo y’ibikorwa n’iy’umutungo ndetse n’ibijyanye n’imiyoborere muri iri Shyirahamwe ryacu.”

Yakomeje agira ati “Twifuje ko Umuryango uhuza ibihugu bivuga Igifaransa wagira uruhare rugaragara muri uyu mukino wacu wa Triathlon mu buryo bwo guteza imbere urubyiruko muri siporo.”

Ku munsi wa nyuma w’iyi Nteko Rusange, ku wa 5 Ukuboza 2021, haganiriwe ku mikino Olempike y’Urubyiruko biteganyijwe ko izabera i Dakar muri Sénégal mu 2026.

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe rya Triathlon mu Bufaransa, Laurent Massias, yavuze ko yishimiye kubona urwego Triathlon igezeho mu Rwanda by’umwihariko kubona harimo n’abafite ubumuga.

Ati “Irushanwa ryari riteguye neza kandi ku ruhande rw’abakinnyi njye natunguwe cyane n’abakinnyi babiri bafite ubumuga basiganwe muri Paratriathlon kandi hakaba hari n’ihangana mu byiciro bitandukanye.”

Ubwo habaga iyi nama, i Rubavu habaye kandi irushanwa rya Duathlon riri ku ngengabihe ya Shampiyona ya Triathlon mu Rwanda, ryegukanywe na Hakizimana Félicien mu bagabo ndetse na Mutimukeye Saidate mu bagore ndetse rikaba ryarimo Abanya-Centrafrique batatu n’undi mukinnyi umwe wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byari byitabiriye iyi nama birimo u Bubiligi, Bénin, u Burundi, Cameroun, Centrafrique, u Bufaransa, Guinea, Côte d’Ivoire, u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sénégal, u Busuwisi, Tchad, Tunisia, Burkina Faso na Luxembourg.

Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, Visi Perezida wa FRATRI, Dr Ngassam Edwige na Mbaraga Alexis uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda rya Triathlon ubwo abitabiriye Inteko Rusange ya FRATRI basangiraga ku wa Gatanu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, atangiza ku mugaragaro Inteko Rusange ya karindwi ya FRATRI yabereye i Rubavu mu mpera z'icyumweru gishize
Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Anfré Antoine, yari yitabiriye iyi Nteko Rusange ya FRATRI
Visi Perezida wa FRATRI, Dr Ngassam Edwige, yashimye ko Leta y'u Rwanda ishyigikiye iterambere ry'umukino wa Triathlon
Ku wa Gatanu, abagera kuri 30 baturutse mu Rwanda, Centrafrique na RDC bahawe amahugurwa y'ubutoza yo ku rwego rwa mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .