00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amakipe 20 yabonye itike ya ½ muri Shampiyona ya Sitball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 31 January 2022 saa 10:24
Yasuwe :

Amakipe 20 azakina ½ cya Shampiyona ya Volleyball ihuza abantu bafite ubumuga [Sitball] yamenyekanye mu mpera z’icyumweru twasoje nyuma y’imikino yabaye mu bice ”Ligue” bitandukanye.

Imikino y’Umunsi wa Kabiri wa Shampiyona ya Sitball yabaye ku wa 29 Mutarama mu Turere twa Kirehe, Karongi , Musanze, Bugesera na Nyaruguru ni yo yatanze amakipe abiri ya mbere muri buri ‘Ligue’ mu bagabo n’abagore.

Muri Ligue yakiniye i Kirehe, imikino yabereye mu Ishuri ryisumbuye rya Rusumo High School, aho yari yitabiriwe n’amakipe y’Uturere twose tugize Intara y’Iburasirazuba, ukuyemo Akarere ka Bugesera ko gakina nk’akabarirwa mu Mujyi wa Kigali.

Iyi mikino yatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, ari kumwe n’abarimo Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abantu bafite Ubumuga mu Karere ka Kirehe, Tabaro Dieudonné n’Umuhuzabikorwa w’Abantu bafite Ubumuga muri aka Karere, Rugayampuzi Antoine.

Meya Rangira Bruno yavuze ko impamvu bahisemo kwakira iyi mikino ari ukugira ngo bagaragaze ko n’abafite ubumuga bashoboye gukora siporo ndetse akaba ari umwanya wo gukangurira n’abataratangira gukina imikino nk’iyi kubona ko babishobora.

Ati “Twishimiye kwakira iri rushanwa nk’Akarere kacu, nk’Akarere gafite amakipe ndetse no mu rwego rw’ubufatanye. Ni mu rwego kandi rwo kuzamura siporo no kwerekana ubushobozi bw’abafite ubumuga, ko abantu bose bashobora gukora siporo.”

Nyuma y’imikino yabaye mu Ntara y’Iburasirazuba, hakomeje amakipe ya Kirehe, Kayonza na Ngoma mu bagore mu gihe mu bagabo hakomeje Kirehe na Kayonza.

Umutoza wa Kirehe, Serugo Christophe, yavuze ko intsinzi babonye bayikesha ubuyobozi bw’Akarere ka Kirehe gashyigikira iyi mikino.

Ati “Intsinzi turayikesha ubwitange bw’abakinnyi, ubuyobozi bwiza bw’Akarere n’imyitozo myinshi twakoze guhera mu cyumweru gishize. Turagerageza gukora cyane ngo tuzamure urwego kandi abakinnyi bashyigikiwe n’ubuyobozi.”

Uyu mutoza yashimiye kandi ubuyobozi bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abantu bafite ubumuga (NPC Rwanda) yatekereje ku mikino yabo.

Nyuma y’imikino y’uyu munsi wa kabiri, amakipe abiri ya mbere muri buri ‘ligue’ yakomeje muri ½ kizakinwa ku rwego rw’Igihugu mu mikino izaba tariki ya 19 n’iya 20 Gashyantare mu Karere ka Bugesera.

Amakipe 10 yakomeje mu bagore ni Bugesera, Rulindo, Nyanza, Nyamasheke, Musanze, Gicumbi, Gakenke, Kirehe, Kayonza na Ngoma.

Mu bagabo, amakipe yakomeje ni Gasabo, Rulindo, Gisagara, Ruhango, Karongi, Nyamasheke, Kirehe, Kayonza, Musanze na Gicumbi.

Mu cyiciro cya kane, aya makipe 10 azakina ½ (Shampiyona Nto) azahita atondekwa, atanu ya mbere akaba ari yo azakina Shampiyona nto, ibonye amanota menshi (iya mbere) ikaba ari yo izegukana igikombe.

Biteganyijwe ko iyi Shampiyona izasorezwa mu Karere ka Gisagara ku wa 20 Mata 2022.

Amakipe yo mu Burasirazuba yakiniye mu Karere ka Kirehe
Amakipe abiri ya mbere muri 'Ligue' yabonye itike ya ½
Uko imikino yabereye i Kirehe yagenze
Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabereye muri Nyaruguru
Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabereye mu Bugesera
Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabereye i Karongi
Uko imikino yabereye i Musanze yagenze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .