Ambasade y’u Bushinwa yatanze inkunga ifite agaciro ka miliyoni 24 Frw ku bakina Kung Fu Wushu

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 06:53
Yasuwe :
0 0

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw, igenewe abakina Kung Fu Wushu.

Inkunga y’ibiribwa yatanzwe igizwe n’imifuka ya kawunga, umuceri, ibishyimbo n’isukari bizahabwa abantu 402 bo mu makipe 23 muri 25 akina Kung Fu Wushu mu Rwanda.

Ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’uyu mukino bwavuze ko buri mukinnyi cyangwa umutoza azashyikirizwa ibilo 30 bya kawunga, 15 by’umuceri, 15 by’ibishyimbo na bitanu by’isukari.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, yavuze ko muri ibi bihe bikomeye bya Coronavirus, Abashinwa n’Abanyarwanda bazakomeza gufatanya mu buryo bwose kugira ngo bahashye icyo cyorezo cyibasiye Isi.

Ati “Igihe cyose, Guverinoma y’u Bushinwa yakomeje gushyigikira iterambere ry’u Rwanda yibanda ku batishoboye ndetse muri ibi bihe bitoroshye bya COVID-19, icya mbere ni ubuzima bw’abantu mbere ya byose. Imitima y’Abashinwa n’iy’Abanyarwanda ihurijwe hamwe kurusha uko byigeze kumera.”

Muri ibi bihe bya Coronavirus, u Rwanda rwakiriye inkunga zivuye mu Bushinwa mu byiciro bitandukanye zirimo iz’ibikoresho by’ubuvuzi zatanzwe na guverinoma y’icyo gihugu, izatanzwe n’umuherwe Jack Ma n’izindi sosiyete zikorera mu Rwanda.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye Ambasade y’u Bushinwa kuri iki gikorwa n’uburyo ikomeza gushyigikira imikino n’abayikina mu Rwanda.

Ati Iki gikorwa ni icya kabiri cya Kung Fu njemo bagizemo uruhare, ariko ubu birihariye kuko si amarushanwa kuko ahubwo ni ibikorwa byo kudufasha kugira ngo dufatanye muri ibi bihe turimo nk’Isi yose, nk’Abanyarwanda.”

Yashimiye kandi Ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda, ko nyuma y’inama yahuje amashyirahamwe y’imikino na Minisiteri ya Siporo, yagize icyo ikora kugira ngo ubuzima bw’abakinnyi bukomeze kuba bwiza muri ibi bihe.

Umuyobozi wungirije mu Ishyirahamwe rya Kung Fu Wushu mu Rwanda, Makuza Richard, na we yashimiye Ambasade y’u Bushinwa, avuga ko inkunga y’ibiribwa yatanzwe, izahabwa abakinnyi kugeza mu cyumweru gitaha.

Nzabonimana Elie utoza Kigali Wushu Club yashimiye ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’uyu mukino ku buvugizi bwakoreye abakinnyi, kuko iyi nkunga izakemura ibibazo by’imibereho abakinnyi bari bafite.

Ati “Ndashimira ishyirahamwe ku buvugizi ryadukoreye kuko ryabonaga ko abakinnyi bari bageze mu bihe bibagoye, ibyo bakoze turabashimira. Abanyeshuri bari bafite akazi gatandukanye barimo abamotari, akazi kabo kari kahagaze. ”

Ambasaderi w'u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei (ibumoso) n'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier ubwo hatangwaga inkunga y'ibiribwa ku bakina Kung Fu Wushu
Ku wa 20 Gicurasi 2020, Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yatanze inkunga y’ibiribwa bifite agaciro ka miliyoni 24 Frw, igenewe abakina Kung Fu Wushu. Aha Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier na Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, bashyikirizaga umwe mu bakinnyi inkunga
Abakinnyi bari i Kigali nibo bazabanza kugezwaho iyi nkunga yatanzwe kuri uyu wa Gatatu
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Shema Maboko Didier, yashimiye Ambasade y'u Bushinwa ku ruhare igira mu mikino mu Rwanda
Visi Perezida w'Ishyirahamwe ry'umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda, Richard Makuza yavuze ko inkunga yatanzwe izahabwa abakinnyi 402 bari mu bice bitandukanye by'igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .