00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashleigh Barty yakoze amateka yegukana Australian Open mu bagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 29 January 2022 saa 07:57
Yasuwe :

Ashleigh Barty yatsinze Danielle Collins 6-3 7-6 (7-2) ku mukino wa nyuma wa Australian Open mu bagore, akora amateka yo kuba umugore wa mbere wo muri icyo gihugu wegukanye iri rushanwa nyuma y’imyaka 44.

Barty usanzwe uri nimero ya mbere ku Isi yarwanye no kuva inyuma ubwo yari yatsinzwe n’Umunyamerikakazi, Collins 5-1 mu iseti ya kabiri, atsinda umukino kuri 6-3 7-6 (7-2) imbere y’abafana bagera ku bihumbi 12 bari muri Rod Laver Arena.

Uyu mugore w’imyaka 25 yegukanye irushanwa adatsinzwe iseti n’imwe mu byumweru bibiri ryamaze ribera i Melbourne.

Nyuma yo gushyikirizwa igikombe, Ashleigh Barty yavuze ko ari inzozi zabaye impamo kuko yahoraga yifuza kwegukana iri rushanwa.

Ati “Izi ni inzozi zibaye impamo. Ntewe ishema cyane no kuba Umunya-Australia. Nk’Umunya-Australia, icy’ingenzi muri iri rushanwa cyari ugusangira ibyishimo n’abafana. Ni ubwa mbere nkiniye imbere y’abafana bameze gutya.”

Yakomeje ashimira abafana uburyo bamushyigikiye bikamufasha kwitwara neza muri uyu mukino wa nyuma.

Ati “Mwamfashije cyane, mwansunitse bituma nkina Tennis yanjye nziza. Mwakoze cyane.”

Ni irushanwa rya gatatu rikomeye “Grand Slam” ryegukanywe na Barty nyuma yo gutwara French Open mu 2019 na Wimbledon mu 2020.

Mu barebye uyu mukino harimo Chris O’Neil, Umunya-Australia waherukaga gutwara iri rushanwa ribera i Melbourne [mu 1978] haba mu bagabo n’abagore.

Umukino wa nyuma mu bagabo uzaba ku Cyumweru aho uzahuza Rafael Nadal ushaka Grand Slam ya 21 ndetse na Nadiil Medvedev usanzwe ari nimero ya kabiri ku Isi.

Danielle Collins yazonze cyane Barty mu iseti ya kabiri y'umukino
Abifashijwemo n'abafana, Ashleigh Barty yatsinze uyu mukino wa nyuma wa Australian Open mu bagore
Byari ibyishimo bikomeye kuri Ashleigh Barty wabaye Umunya-Australia wa mbere utwaye iri rushanwa rikinirwa i Melbourne kuva mu 1978
Ashleigh Barty yegukanye Grand Slam ya gatatu mu myaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .