00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bugesera yigaragaje muri Shampiyona ya Wheelchair Basketball, Izeremubyeyi yitwara neza muri Boccia (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 13 March 2022 saa 08:06
Yasuwe :

Ikipe ya Bugesera mu bagabo n’iya Kicukiro mu bagore zitwaye neza muri Shampiyona ya Wheelchair Basketball ikinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare, aho icyiciro cyayo cya gatatu cyakinwe kuri iki Cyumweru, tariki ya 13 Werurwe 2022.

Imikino yabaye mu mpera z’iki cyumweru yakiniwe mu nzu y’imikino ya NPC, aho mu bagabo yitabiriwe n’amakipe atanu ariyo Bugesera, Eagles Gasabo, Gicumbi na Musanze mu gihe mu bagore hitabiriye Kicukiro na Gasabo.

Yaranzwe no kwigaragaza kwa Bugesera mu bagabo, aho yatsinze imikino ine yose yakinnye irimo uwayihuje na Musanze yari itaratsindwa nyuma y’ibyiciro bibiri bibanza.

Mu bagore, Kicukiro yizeye kwegukana Shampiyona nyuma yo kongera gutsinda Gasabo amanota 16-2 mu gihe ubushize yari yayitsinze 16-2 na 14-6 mu byiciro bibiri bibanza.

Biteganyijwe ko icyiciro cya kane cy’iyi Shampiyona ari na cyo cya nyuma, kizakinwa tariki ya 15 Gicurasi 2022.

Ikipe izagira amanota menshi kurusha ayandi nyuma y’ibyiciro bine bizakinwa ni yo izegukana igikombe.

Wheelchair Basketball ni umukino umeze nka Basketball isanzwe, aho ukinwa n’abakinnyi batanu kuri buri ruhande, ariko itandukaniro rikaba ko wo ukinwa n’abafite ubumuga bicaye mu tugare.

Uko amakipe yatsindanye

  • Gasabo 16-6 Gicumbi
  • Musanze 18-8 Eagles
  • Eagles 10-25 Bugesera
  • Bugesera 24-13 Gasabo
  • Gicumbi 3-20 Musanze
  • Musanze 24-10 Gasabo
  • Gicumbi 3-31 Bugesera
  • Gasabo 22-11 Eagles
  • Musanze 16-18 Bugesera
  • Eagles 14-8 Gicumbi
Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabaye mu bagabo
Kicukiro yongeye gutsinda Gasabo mu bagore
Bugesera yatsinze Eagles mu mukino wa mbere
Ikipe ya Gasabo ikina n'iya Bugesera mu bagabo
Mu bagore, Kicukiro ikomeje kwereka Gasabo ko bitari ku rwego rumwe

Hakinwe kandi Shampiyona ya Boccia

Ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Werurwe 2022, mu Karere ka Gasabo hakiniwe umunsi wa gatatu wa Shampiyona ya Boccia, witabiriwe n’amakipe abiri.

Umukino umwe rukumbi wabaye warangie Ikipe ya Tubiteho itsinzwe na Izeremubyeyi amanota 5-3.

Umunsi wa kane wa Shampiyona uzakinwa tariki ya 16 Mata 2022 aho uzabera mu Karere ka Ngororero.

Umunsi wa mbere wakiniwe mu Karere ka Rulindo muri Mutarama naho uwa kabiri ukinirwa mu Karere ka Ruhango mu kwezi gushize.

Muri Boccia habaye umukino umwe kuko hakinnye amakipe abiri gusa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .