00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CIMERWA yateguye irushanwa rya Golf rizakoresha miliyoni 53Frw

Yanditswe na Manzi Rema Jules
Kuya 13 September 2018 saa 08:00
Yasuwe :

Uruganda Nyarwanda rukora Sima ‘CIMERWA’ ku bufatanye na Kigali Golf Club rwateguye irushanwa ryiswe “CIMEGolf Tournament 2018” riteganyijwe kuwa Gatandatu, rikazakoresha miliyoni 53 z’amafaranga y’u Rwanda.

Iri rushanwa rigiye kubera muri Kigali Golf Club i Nyarutarama ku nshuro ya kabiri, ryateguwe na CIMERWA by’umwihariko uyu mwaka ikaba yarafatanyije na HYGEBAT, AfriPrecast, REKO, BCEG, Transnova na Kesi mu gukusanya amafaranga azakoreshwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Bheki Mthembu uyobora Cimerwa, yatangaje ko ari irushanwa rigamije gufasha abakunzi b’umukino wa Golf kwishima.

Yagize ati “Ni umwanya mwiza wo guhura no gusabana ku bakunzi ba Golf mu Rwanda. Nka CIMERWA, ni iby’agaciro kuba bamwe mu bagira uruhare mu iterambere rya Golf mu gihugu, n’iri rushanwa rikaba riri muri uwo murongo.”

Kapiteni wa Kigali Golf Club, Kashaka Karegeya Devis, yavuze ko iri rushanwa rizitabirwa n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo abanyamuryango ba Kigali Golf Club n’abatumirwa ba CIMERWA bazava muri Afurika y’Epfo na Zimbabwe.

Yavuze ko bitewe n’uko amategeko ya Golf atemera ko umukinnyi utarabigize umwuga ahembwa mu mafaranga, abazakina iri rushanwa nabo bazahembwa ibikoresho bitandukanye bizabafasha kuzamura impano zabo ariko nabyo bikaba bihenze kuko uwa mbere azabona ibifite agaciro ka $2000.

Umuyobozi mukuru wa Kigali Golf Club, Marcel Byusa, yavuze ko bari guteganya uburyo butandukanye bwo kuzamura uyu mukino mu gihugu hose ndetse no guhindura imyumvire y’abibwira ko Golf ari umukino w’abakire gusa.

Irushanwa rya CIMEGolf Tournament riba ku nshuro ya mbere umwaka ushize, ryitabiriwe n’abakinnyi basaga 100 rikaba ari rimwe mu yabashije kwitabirwa cyane.
<

Bheki Mthembu uyobora Cimerwa yavuze ko iri rushanwa rigamije guhuza abakinnyi ba Golf
Umuyobozi mukuru wa Kigali Golf Club , Marcel Byusa yavuze ko bari gushyiraho uburyo bwo guteza umukino mu gihugu hose
Kapiteni wa Kigali Golf Club, Kashaka Karegeya Devis asobanura ko abazitabira iri rushanwa bazahembwa ibikoresho bibafasha kuzamura impano zabo
Bheki Mthembu uyobora Cimerwa, Umuyobozi mukuru wa Kigali Golf Club , Marcel Byusa na Kapiteni wa Kigali Golf Club, Kashaka Karegeya Devis
Bimwe mu bikoresho abazitwara neza bazahembwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .