00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cricket: U Rwanda rwatsinze Mozambique mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cy’Abagore

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 10 Nzeri 2021 saa 12:14
Yasuwe :
0 0

Ikipe y’Igihugu y’Abagore y’umukino wa Cricket yatangiye neza, itsinda iya Mozambique nyuma yo gukuramo abakinnyi bayo bose mu mukino w’irushanwa ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket riri kubera muri Botswana.

Kuri uyu wa Kane ni bwo u Rwanda rwakinnye umukino warwo wa mbere rwahuyemo na Mozambique mu Itsinda A.

U Rwanda rwatsinze tombola, rwahisemo kubanza gutera udupira, abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu babuza aba Mozambique gutsinda amanota menshi.

Ntibyasabye Ikipe y’u Rwanda umwanya munini kuko muri Overs umunani (udupira 48) gusa, yari imaze gusohora abakinnyi bose ba Mozambique (uko ari 10). Mozambique yari imaze gutsinda amanota 16 gusa.

Igice cya kabiri cyatangiye u Rwanda ari rwo rugiye gukubita udupira, rusabwa gukora amanota 17 (kurenza 16 yashyizweho n’Abanya-Mozambique) ubundi rukegukana intsinzi.

Ishimwe Gisèle na Uwera Salah ni bo batangiye mu kibuga ku ruhande rw’u Rwanda (bakubita udupira bizwi nka ’batting’).

Muri overs ebyiri gusa zingana n’udupira 12, bari bamaze gusoza umukino kuko bari bamaze gukuraho ikinyuranyo cyari cyashyizweho n’ikipe y’Igihugu ya Mozambique.

Muri uyu mukino, umukinnyi mwiza yabaye Muhawenimana Immaculate wakuyemo abakinnyi bane ba Mozambique.

Gutsinda uyu mukino byahesheje u Rwanda amanota abiri ya mbere mu gihe ruzasubira mu kibuga ku wa 12 Nzeri ubwo ruzaba rukina na Eswatini rugakurikizaho Tanzania bukeye bwaho.

Mu mukino wa kane, ruzahura na Botswana ku wa 14 Nzeri 2021 mu gihe ruzasoreza kuri Zimbabwe ku wa 16 Nzeri 2021.

Ni ku nshuro ya kabiri u Rwanda rwitabiriye imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya Cricket mu bagore, izarangira ku wa 20 Nzeri 2021. Botswana, Malawi na Cameroun biri gukina iri rushanwa bwa mbere.

U Rwanda rwatsinze Mozambique mu mukino wa mbere wo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cy'Abagore muri Cricket
Muhawenimana Immaculate yahembwe nk'umukinnyi mwiza w'umukino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .