00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara, Gasabo na Bugesera mu makipe yitwaye neza mu cyiciro cya gatatu cya Shampiyona ya Sitting Volleyball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 7 March 2022 saa 08:03
Yasuwe :

Amakipe ya Gisagara na Gasabo mu bagabo n’iya Bugesera mu bagore, ari mu yitwaye neza mu mikino y’icyiciro cya gatatu cya Shampiyona ya Sitting Volleyball cyakiniwe i Gisagara mu mpera z’icyumweru twasoje.

Shampiyona ya Sitting Volleyball yakomeje ku Cyumweru mu bagabo, yari yitabiriwe n’amakipe 19 arimo iya Gisagara, Gasabo, Kicukiro, Rubavu, Musanze, Gatsibo, Karongi, Gicumbi, Rusizi, Rutsiro, Ruhango, Ngoma, Rulindo, Burera, Nyamasheke, Muhanga, Nyanza, Kirehe na Nyagatare.

Gisagara yari mu rugo, yatsinze imikino itanu yose yahuyemo n’amakipe ya Ngoma, Ruhango, Rutsiro, Karongi na Rusizi, byatumye igira amanota 39 ku mwanya wa gatatu.

Gasabo itaratsindwa mu mikino 13 nk’uko bimeze kuri Gisagara zinganya amanota, yongeye kwitwara neza itsinda imikino ine yahuyemo n’amakipe ya Ngoma, Nyagatare, Nyamasheke na Kicukiro.

Muri iki cyiciro, Karongi ni yo ya mbere n’amanota 41 mu mikino 15. Mu mpera z’icyumweru, yitwaye neza itsinda Nyanza, Nyamasheke, Rulindo na Ruhango ariko itsindwa na Gisagara amaseti 2-0.

Andi makipe ahagaze neza arimo Musanze na Rutsiro.

Mu bagore bakinnye ku wa Gatandatu, hitabiriye amakipe 10 arimo Bugesera, Gicumbi, Musanze, Nyarugenge, Gakenke, Rulindo, Nyamasheke, Rubavu, Ngoma na Ruhango.

Amakipe ya Bugesera, Gicumbi, Nyamasheke na Nyarugenge ni yo yatsinze imikino yombi yakinnye mu gihe Musanze yatsinze umukino umwe yahuyemo na Ruhango, ariko igatsindwa undi yahuyemo na Gicumbi.

Nyuma y’imikino irindwi, Bugesera ni iya mbere n’amanota 21 inganya na Gicumbi mu gihe Musanze na Nyarugenge zinganya amanota 17.

Icyiciro cya kane cya Shampiyona ya Sitting Volleyball ikinwa n’abantu bafite ubumuga, kizakinirwa i Rubavu tariki ya 7 n’iya 8 Gicurasi 2022.

Sitting Volleyball ikinwa mu buryo busa n’ubwa Volleyball isanzwe, ariko yo igakinwa n’abakinnyi bicaye. Ikibuga cyayo kiba kiri kuri metero 10x6 mu gihe urushundura (filet) ruba ruri kuri metero 1,15 ku bagabo na metero 1,05 ku bagore.

Kicukiro iri mu makipe ahagaze neza mu bagabo nubwo yatsinzwe umukino umwe mu mpera z'icyumweru
Amakipe 29 ni yo yitabiriye icyiciro cya gatatu cyakiniwe muri Gymnase y'Akarere ka Gisagara ku wa Gatandatu no ku Cyumweru
Ikipe ya Nyamasheke iri mu makipe ane yatsinze imikino ibiri yakinnye mu bagore
Bamwe mu bayobozi bakurikiye imikino yabaye mu mpera z'icyumweru
Imikino yose yabaye mu bagore
Uko amakipe yatsindanye mu mikino yabaye mu bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .