00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hakinwe icyiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Boccia n’icya mbere cya Shampiyona ya Goalball

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 28 February 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Ku Cyumweru, tariki ya 27 Gashyantare 2022, mu Karere ka Kayonza hakiniwe icyiciro cya mbere cya Shampiyona y’abantu bafite ubumuga bwo kutabona ya Goalball mu gihe mu Karere ka Ruhango habereye icyiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Boccia ikinwa n’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Shampiyona ya Goalball yongeye gukinwa mu gihe yari imaze imyaka ibiri itaba kubera icyorezo cya COVID-19.

Yari yitabiriwe n’amakipe ya Musanze, Nyamagabe, Kirehe, UR Rukara, Rwamagana, UR Nyagatare, Karongi, Nyamasheke, Gisagara, Bugesera , Rubavu, Karongi, Ngororero, Gasabo na UR Huye.

Umuyobozi wa Tekinike mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abatabona mu Rwanda, Mugisha Jacques, yavuze ko bishimiye kongera gukina nyuma y’imyaka ibiri badakina kubera COVID-19.

Ati “Ni imikino twakiriye neza nyuma y’imyaka hafi ibiri abakinnyi badakora ku mupira, badakora imyitozo kubera icyorezo cya COVID-19. Nk’abategura imikino twabyishimiye kuko ubu amakipe yariyongereye, dufite amakipe 13 y’abagabo n’amakipe atandatu y’abagore.”

Biteganyijwe ko icyiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Goalball kizakinwa tariki ya 19 n’iya 20 Werurwe, gikinirwe mu Karere ka Bugesera.

Shampiyona ya Goalball yatangiye ku Cyumweru
Uko amakipe yatsindanye mu cyiciro cya mbere cya Shampiyona ya Goalball

Hakinwe kandi icyiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Boccia

Mu Karere ka Ruhango, ho hakiniwe icyiciro cya kabiri cya Shampiyona y’abantu bafite ubumuga bwo mu mutwe ya Boccia, yitabiriwe n’amakipe ya Gisagara, Nyanza, Muhanga na Ruhango.

Ruhango yari mu rugo, yatsinze umukino wa mbere yahuyemo na Nyanza ku manota 7-2, ariko itsindwa uwa kabiri na Gisagara ku manota 8-2.

Gisagara yatsinze kandi Muhanga amanota 6-1 mu gihe undi mukino warangiye Nyanza itsinze Muhanga amanota 5-3.

Iyi mikino yarebwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, washimye ubwitange aba bakinnyi bafite ubumuga bagaragaje.

Ati "Twabashimiye cyane kandi twifuza ko abafite ubumuga babaho neza kandi twifuza ko biyumva mu gihugu cyiza dufite.”

Nyuma y’imikino y’ibyiciro bibiri bimaze gukinwa, Gisagara iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19, ikurikiwe na Ruhango ifite 14. Nyanza iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 11 mu gihe Muhanga ifite amanota atanu ku mwanya wa kane.

Biteganyijwe ko icyiciro cya gatatu cy’iyi Shampiyona ya Boccia kizakinwa tariki 13 Werurwe 2022 mu Karere ka Gasabo.

Shampiyona ya Boccia yakomeje ku Cyumweru hakinwa icyiciro cyayo cya kabiri
Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Ruhango, Mukangenzi Alphonsine, areba imikino y'icyiciciro cya kairi cya Shampiyona ya Boccia
Uko amakipe yatsindanye mu cyiciro cya kabiri cya Shampiyona ya Boccia
Uko amakipe akurikirana nyuma y'imikino imaze gukinwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .