00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibihugu 33 byitabiriye ITF World Tennis Tour iri kubera mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 February 2022 saa 07:32
Yasuwe :

Ingimbi n’abana bari munsi y’imyaka 18 baturutse mu bihugu 33 bitabiriye Irushanwa rya Tennis ku rwego rw’Isi (ITF Junior Tournament) riri kubera mu Rwanda.

Ni irushanwa riri ku rwego rwa Kane. Abanyarwanda barindwi ni bo bari guhatana na bagenzi babo baturutse mu bindi bihugu.

Abanyarwanda bari muri iri rushanwa ni Iradukunda Delphin, Ishimwe Claude, Manishimwe Emmanuel, Munyekuzo Gentil, Keza Kelia, Shema Mbaruru na Nishimwe Carine.

Ubusanzwe abitabira iri rushanwa, bakuramo amanota abafasha kwitabira andi marushanwa yo ku rwego mpuzamahanga mu byiciro by’imyaka bitandukanye.

Ni irushanwa riri gukinirwa ku bibuga bitandatu, hubahirizwa amabwiriza yose yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Rizamara ibyumweru bibiri kuko riri gukinwa kuva tariki 14, rikazasozwa tariki 25 Gashyantare.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Karenzi Thèoneste uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, yavuze ko ari umwanya mwiza wo gupima urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda baryitabiriye.

Yasobanuye ko abaryitabiriye bashimye ibibuga bari gukiniraho, ibi biranga icyizere cyo kuzongera guhabwa kwakira andi marushanwa ari mu mezi ari imbere.

Ati “Ndizera ntashidikanya ko Ishyirahamwe ryacu ryakoze byinshi mu gihe gito twari dufite. Tennis ni umukino uri gukundwa mu Rwanda. Nk’Igihugu, turishimye kwakira irushanwa nk’iri kuko twizeye ko bizazamura urwego n’icyizere by’abakinnyi bacu bikazatuma bahangana n’abandi babigize umwuga baturutse hirya no hino ku Isi.”

Yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubukungu ari irushanwa rizinjiriza u Rwanda amafaranga kuko buri mukinnyi waryitabiriye aherekezwa n’umutoza n’umubyeyi we umwe kandi bahaha byinshi mu gihugu.

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yavuze ko kwakira iri rushanwa ari amahirwe ku Rwanda no kuri Tennis muri rusange.

Nyuma ya tombola, abatsinze bazakomeza mu Cyiciro cya Kabiri. Imikino ya 1/4, 1/2 n’imikino ya nyuma, izakinwa ku wa Gatanu tariki 25 Gashyantare muri IPRC-Kigali, aho irushanwa riri kubera.

Ibihugu 33 byitabiriye ITF World Tennis Tour iri kubera mu Rwanda
Abanyamahanga bitabiriye iri rushanwa riri kubera ku butaka bw'u Rwanda
Umukino wa Tennis umaze gushinga imizi mu Rwanda
Umuyobozi w'Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Thèoneste, yavuze ko iri rushanwa ari umwanya mwiza wo gupima urwego rw’abakinnyi b’Abanyarwanda
Hari abafana bakurikirana iyi mikino

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .