Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare cyahawe ameza akinirwaho Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Ukuboza 2019 saa 08:50
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wa Tennis ikinirwa ku meza (RTTF) ryahaye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, ameza abiri mu rwego rwo guteza imbere uyu mukino muri iki kigo no kongera abawukina.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, aho witabiriwe na Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo.

NISR yashyikirijwe ameza abiri yo gukiniraho Tennis n’ibindi bikoresho byifashishwa muri uyu mukino kugira ngo abakozi bayo bajye bakina uyu mukino mu gihe cyo kuruhuka ndetse bazawukundishe n’abana babo.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan, yavuze ko bishimiye ibi bikoresho bahawe na RTTF, aho bizeye ko uyu mukino uzajya ufasha abakozi b’Ikigo kuruhura mu mutwe no gusabana n’abandi bo mu bindi bigo bazajya baza kuhakinira.

Ati ’’Ni igikorwa twishimiye. Twari tumaze igihe tugirana ibiganiro n’Ishyirahamwe ry’umukino wa Table Tennis twifuza ko twateza imbere uyu mukino mu bakozi ba Leta. Twe nk’Ikigo cy’Ibarurishamibare uyu munsi twishimiye ko bakiriye ibyo twabasabye ko baduha ibi bikoresho. Tugira abakozi benshi, bagera muri 300 mu mwaka, ni byiza ko bazajya bagira umwanya wo gukina, basabane, banaruhure mu mutwe.’’

Perezida w’Ishyirahamwe rya Table Tennis mu Rwanda, Kirungi John, yavuze ko iyi ari intambwe bateye mu guteza imbere uyu mukino, aho bafite gahunda yo kugera ku bantu bose mu byiciro bitandukanye barimo.

Ati "Navuga ko iyi ari intambwe duteye mu guteza imbere Table Tennis mu Rwanda. Tumaze igihe dufite gahunda zitandukanye, aho twahereye mu mashuri mu myaka ibiri ishize. Ubushize twagiye mu bigo by’urubyiruko none ubu tugeze mu bigo bya Leta. Ni muri gahunda ya "Table Tennis for All’’ yo kugeza Table Tennis ku bantu bose barimo n’abafite ubumuga.’’

Munyanziza Gervais ushinzwe Siporo ya bose muri Minisiteri ya Siporo, yashimiye RTF kuri iki gikorwa, asaba n’andi mashyirahamwe gutera intambwe akageza imikino ku Banyarwanda bose.

Ati "Politiki turi kugenderaho muri iyi myaka harimo Siporo y’abantu bose, siporo kuri buri wese, idaheje. Ni byiza ko Ishyirahamwe ry’umukino runaka ritita ku kuzamura impano z’abato gusa, rikanibuka ko n’abakuru bakina kuko bakundisha abana babo uwo mukino. Ni igikorwa Minisiteri ya Siporo twishimiye cyane.’’

Ishyirahamwe Nyarwanda rya Tennis ikinirwa ku meza (RTTF) ryemereye NISR abatoza bazafasha abakozi bayo kugira ubumenyi bwibanze kuri uyu mukino.

Muri Werurwe uyu mwaka, RTTF yatanze ameza ku bigo by’urubyiruko bitanu.

Ishyirahamwe rya Tennis ikinirwa ku meza ryashyikirije Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda, NISR, ibikoresho byifashishwa muri uyu mukino
Impande zombi zagiranye amasezerano y'ubufatanye
Umuyobozi mukuru wungirije mu Kigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Murenzi Ivan na Kirungi John. Perezida wa Table Tennis Federation nyuma yo gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare cyahawe ameza abiri akinirwaho Tennis
Abayobozi batanze urugero imbere y'abakozi b'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .