Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatandatu, ryabaye ku wa Gatandatu, aho ryari ryateguwe n’Urugaga rw’Umukino wo koga ku bufatanye na Kaminuza ya Mount Kenya yakiriye iyi mikino kuri pisine yayo.
Intego nyamukuru y’iri rushanwa yari ugutaha Pisine nshya ya Mount Kenya, kureba aho ubuhanga bw’abozi bugeze no kuvumbura Impano mu bakiri bato.
Abozi 158 bitabiriye iri rushanwa uyu mwaka, baturutse mu makipe arindwi arimo Thousand Kilos Women ya Gasabo, Vision Jeunesse Nouvelle ya Rubavu, Mako Shark ya Green Hills, Rwamagana Canoe ya Muhazi, Zenith ya Karongi, Les Dauphins na Mount Kenya University Swimming club.
Inyogo zakozwe ni Free Style (Umusomyo), Batter Fly (Bunyugunyugu), Brestrok(Makeri) na Backstroke (Ngarama).
Irankunda Isiaq (Bebeto) wa Vision Jeunesse Nouvelle ni we wabaye uwa mbere mu bahungu, aho yatwaye imidari ine ya Zahabu mu nyogo zose uko ari enye, akurikirwa na Imaniraguha Eloi wa Mako Shark naho uwa gatatu aba Niyibizi Cédric wa Vision Jeunesse Nouvelle.
Mu bakobwa, Agahozo Alphonsine wa Mount Kenya yatwaye imidali itatu ya Zahabu akurikirwa na Rudaseswa Joyce.
Mu bana bato, Mparirwa Sherifu ufite imyaka icyenda, aho akinira Thousand Kilos Women, ni we watwaye imidari myinshi.
Ikipe ya mbere yabaye Mako Shark ihembwa ibihumbi 150 Frw, ikurikirwa na Mount Kenya yahawe ibihumbi 100 Frw kimwe na Vision Jeunesse Nouvelle ya gatatu na yo yahawe ibihumbi 100Frw, byose byatanzwe na Kaminuza ya Mount Kenya.
Ufitimana Kinimba Samuel, uyobora urugaga rw’imikino yo koga, yavuze ko iyi Pisine igiye gutuma umukino wo koga utera imbere atari gusa ahubatse ishuri mu karere ka Kicukiro dore ko Ubuyobozi bwa Kaminuza ya Mount Kenya bwabemereye kujya bahakorera amarushanwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro bwavuze ko bugiye kwita Ku mukino wo koga ndetse ko nibishoboka buzaha urugaga rw’uyu mukino ubutaka bwo kubakaho Pisine.
Kaminuza ya Mount Kenya yiyemeje ko hari amahirwe igiye kujya iha abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye, bakajya kuyigamo bitewe n’impano bagaragaraza mu mukino wo koga.
Irankunda Isiaq (Bebeto) ni umwe mu bakinnyi bigaragaje muri iri rushanwa, aho abura amasegonda abiri ngo agire ibihe mfatizo byatuma ajya mu mikino Olempiki ya Tokyo izaba mu mwaka utaha.




TANGA IGITEKEREZO