Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Taekwondo (RTF), Dr. Hakizimana David, yatangaje ko abo batoza batoranyijwe mu bushishozi buhagije, bakaba baratoranyijwe hagendewe ku buhanga bwabo, urwego rwabo n’ibigwi bafite muri Taekwondo.
Nyuma yo kubatangariza ku mugaragaro ko ari bo batoza b’Ikipe y’Igihugu, Dr. Hakizimana yabahaye umukoro wo gutegura neza ikipe y’u Rwanda, ku buryo Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo (2022 African Taekwondo Championships) iramutse ibereye mu Rwanda mu mpeshyi y’uyu mwaka bakora iyo bwabaga bakegukana imidali yose ya zahabu.
Ati “Mbijeje ko muzahabwa ibikenewe byose ariko mugashakisha uburyo bishobotse mwakwegukana imidali yose ya zahabu muri Shampiyona ya Afurika ya Taekwondo igihe yaba ibereye mu Rwanda.”
Hatangajwe abatoza b’ikipe ya #Taekwondo: Umutoza mukuru Jeong Ji-Man NTWALI, akazaba yungirijwe na @AllanBagire. Hanashyizweho kandi abatoza babiri bazajya babunganira ari bo Eugene Ntawangundi na @mushambokazizu1 pic.twitter.com/kFg6puqpRM
— Rwanda Taekwondo Federation (@TaekwondoRwanda) January 21, 2022
Jeong Ji-Man Ntwali ni Umutoza wa Taekwondo ukomoka muri Korea y’Epfo, akaba afite umukandara w’umukara ku rwego rwa gatandatu (6th Dan), akaba yaranakiniye Ikipe y’Igihugu mu marushanwa atandukanye.
Si ubwa mbere atoje Ikipe y’Igihugu ya Taekwondo, kuko yayitoje mu mwaka wa 2015-2016, ubwo yari umukorerabushake, umusaruro we icyo gihe, ukaba ari kimwe mu byagendeweho yongera gutoranywa.
Bagire Alain Irene umwungirije ni we wari usanzwe ari Umutoza w’Ikipe y’Igihugu kuva yahagarika kuyikinira mu 2013, akaba yaregukanye imidali n’ibikombe bitandukanye haba muri aka karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no muri Afurika.
Ubwo u Rwanda rwitabiraga ku nshuro ya mbere Shampiyona ya Afurika yabereye i Port Said mu Misiri, rwatwaye imidali itanu ya Bronze bituma ruza ku mwanya wa gatandatu muri Afurika inyuma ya Misiri, Maroc, Algérie, Tunisie na Côte d’Ivoire ndetse n’umwanya wa kabiri mu bihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara inyuma ya Côte d’Ivoire.
Kugeza ubu u Rwanda kandi rufite igikombe cya Afurika muri Para-Taekwondo rwegukanye muri Shampiyona ya Afurika (2017 African Para-Taekwondo Championships) yabereye i Kigali.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!