00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Police HC yatsinze Nyuki HC, ikatisha itike ya ½ mu irushanwa ry’amakipe yo mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 December 2021 saa 04:54
Yasuwe :

Police Handball Club yatsinze Nyuki HC yo mu Kirwa cya Zanzibar ibitego 28 kuri 22, ikatisha itike yo gukina ½ mu Irushanwa rihuza amakipe yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati muri Handball (ECAHF).

Uyu mukino wabereye mu Mujyi wa Dar-Es Salaam saa Sita z’amanywa muri Tanzania [ni ukuvuga saa Tanu z’i Kigali], kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021.

Ni umukino watangiranye imbaraga n’ishyaka ku mpande zombi ndetse Ikipe ya Nyuki yacishagamo ikarusha ibitego Police HC ariko abakinnyi b’iyi kipe ihagarariye u Rwanda bagashyiramo ingufu bakishyura.

Iminota 30 y’igice cya mbere yarangiye Police HC iri imbere n’ibitego 15 kuri 11 bya Nyuki HC.

Amakipe yombi yagiye mu karuhuko umutoza wa Police HC, IP Antoine Ntabanganyimana, abona umwanya wo kwereka abakinnyi amayeri bashobora gukoresha mu gice cya kabiri.

Byaje guhira Police HC kuko yihariye icyo gice itangira gushyiramo ikinyuranyo cy’ibitego bigera kuri birindwi hagati yayo na Nyuki HC. Byaje gutuma iminota 60 y’umukino wose irangira Police HC ifite ibitego 28 kuri 22 bya Nyuki HC.

Umunyezamu wa Police HC, Uwimana Jackson, yigaragaje cyane agora abakinnyi ba Nyuki HC kuko yagiye akuramo ibitego byari byabazwe.

Nyuma y’umukino Umutoza wa Police Handball Club, IP Antoine Ntabanganyimana, yagarutse ku byatumye abakinnyi be bagorwa na Nyuki HC mu gice cya mbere.

Yagize ati “Iyi kipe yagize umwanya uhagije wo kutwiga imikinire yacu kuko ubwo duheruka gutsinda Black Mamba bari bicaye hano ku kibuga batureba. Twabanje gushaka kugarira cyane bituma mbanza mu kibuga Murwanashyaka Emmanuel kugira ngo afashe abandi. Ariko aho nazaniye mu kibuga Kapiteni w’ikipe, CPL Duteteriwacu Norbert wabonye ko byatumye tubona ibitego kandi tukanugarira.”

Yavuze ko igice cya mbere cyamuhaye umwanya wo kwiga imikinire ya Nyuki HC bituma akora impinduka mu kibuga.

Umutoza wungirije wa Nyuki HC, Abdalah Conta, yavuze ko Police HC ari ikipe nziza abakinnyi bayo bafite uburyo butandukanye bwatumye bamutsinda.

Yagize ati “Ikipe ya Police HC ni ikipe nziza cyane, abakinnyi bayo barihuta cyane kandi n’iyo bibaye ngombwa guhagarara bahagarara vuba cyane, bafite ukuntu baba bahagaze mu kibuga (Formation), uko bahanahana umupira byose bituma babasha gutsinda cyane.”

Police HC yatsinze umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma y’uko uwa mbere wayihuje na Black Mamba yo muri Kenya yawutsinze ku bitego 25 kuri 19.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukuboza 2021, ari bwo hazakinwa imikino ya kimwe cya kabiri cy’irangiza aho Police HC izakina na Ngome HC yo muri Zanzibar.

Irushanwa rya ECAHF ry’uyu mwaka wa 2021 ririmo kubera muri Tanzania, ryitabiriwe n’amakipe atandatu mu bagabo naho mu bagore hitabira amakipe atanu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .