00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Shampiyona y’Abakozi izatangira muri Werurwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 February 2022 saa 08:16
Yasuwe :

Nyuma yo guhabwa uburenganzira na Minisiteri ya Siporo, biteganyijwe ko Shampiyona y’abakozi bakorera Leta n’ibigo byigenga izatangira muri Werurwe uyu mwaka.

Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) ryatumiye abanyamuryango baryo bose mu nama y’Inteko Rusange izavugirwamo ingingo ebyiri gusa.

Nk’uko bigaraga mu ibaruwa y’ubutumire IGIHE yabonye, ubuyobozi bw’iri Shyirahamwe bwatangaje ko ku wa Gatanu, tariki 25 Gashyantare 2022, ari bwo iyi Nteko Rusange iteganyijwe.

Izagaruka ku ngingo ebyiri gusa ari zo kwemeza igihe shampiyona izatangirira no kuvugurura amategeko y’iri Shyirahamwe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko iyi shampiyona y’abakozi izatangira mu ntangiriro za Werurwe 2022.

Iri shyirahamwe ryakomeje ryibutsa ko imikino izakinwa muri uyu mwaka, ari Basketball (abagabo n’abagore), Volleyball (abagabo n’abagore), umupira w’amaguru (abagabo n’abagore) no gusiganwa ku maguru muri ibyo byiciro byombi.

Mu mwaka ushize, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ni cyo cyegukanye igikombe cya shampiyona gitsinze RwandAir mu mupira w’amaguru mu bigo bya Leta mu gihe Volcano Ltd ari yo yacyegukanye mu bigo byigenga itsinze Banki ya Kigali.

Biteganyijwe ko nta gihindutse, muri Werurwe 2022, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) na RwandAir bizitabira amarushanwa mpuzamahanga azabera i Alger muri Algérie.

Shampiyona y’Abakozi izatangira muri Werurwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .