00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Table Tennis: Abanyamuryango batanu bashya bakiriwe, Visi Perezida wasezeye arasimbuzwa

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 6 March 2022 saa 02:11
Yasuwe :

Inama y’inteko rusange y’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis yabaye ku wa Gatandatu, yabereyemo amatora yo gusimbuza Visi Perezida wasezeye, hakirwa abanyamuryango batanu bashya mu gihe kandi hemejwe ko ingengo y’imari izakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino ingana na miliyoni 40 Frw.

Mu byagarutsweho muri iyi nama y’inteko rusange harimo kurebera hamwe uburyo hakongera gusuburwa ibikorwa by’Ishyirahamwe rya Table Tennis byari byarahagaze kubera icyorezo cya COVID-19.

Hemejwe kandi ingengo y’imari ya miliyoni 40 Frw izifashishwa mu bikorwa birimo gushaka uburyo hongerwa ibikoresho by’uyu mukino mu gihe kandi abanyamuryango bemeje ko hakwiye gushakwa uburyo haboneka abandi baterankunga bashyigikira ibikorwa byabo.

Perezida w’Ishyirahamwe Table Tennis mu Rwanda, Birungi John Bosco, yavuze ko ibikorwa byabo muri uyu mwaka wa 2022 byatangiranye na Shampiyona yatangijwe ku wa Gatandatu, ikazakurikirwa n’andi marushanwa atandukanye.

Ati “Hashize ukwezi dusoje igikorwa cyo guhugura abatoza ku rwego rwa mbere, uyu munsi twongeye gukora kuko tugiye gutangiza Shampiyona y’Igihugu n’ibindi bikorwa bizakomeza birimo amarushanwa nk’iryo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, Chinese Ambassador’s Cup, amarushanwa y’amashuri n’ibindi.”

Agaruka ku bijyanye n’ingengo y’imari yemejwe n’aho izava, Birungi yavuze ko nubwo atari amafaranga menshi, ariko hari icyo azafasha mu guteza imbere umukino wa Table Tennis mu Rwanda.

Ati “Ni ingengo y’imari yo hasi kubera ibihe turimo, ariko na none ntabwo ari ingengo y’imari itagira icyo ikora. Twasanze hari icyo yadufasha mu mezi asigaye kugira ngo dutere indi ntambwe yo guteza imbere Table Tennis mu gihugu. Nk’abanyamuryango twatanze miliyoni 5 Frw, ubu turi gushaka ahazava izindi miliyoni 35 Frw. Hari abaterankunga dusanganywe nka Ambasade y’Abashinwa, hari n’abandi turi kuvugana barimo Ambasade y’u Bufaransa.”

Muri iyi Nteko Rusange yabereye kuri Centre Christus i Remera, hatowe kandi Bahati Innocent nka Visi Perezida mushya usimbura Frère Maurice Burasa wasezeye kuri izi nshingano kuko agiye kujya muri Liban.

Bahati yavuze ko mu byo bazibandaho harimo iterambere ry’umukino wa Table Tennis hashingiwe ku kuvugurura amategeko y’iri Shyirahamwe ku buryo buri kipe ikina kandi igashingira ku bakiri bato.

Ati “Icyuho cyari kiri cyane mu gutegura amarushanwa. Wabonaga ko mu gihe hateguwe amarushanwa hitabira abantu bakuze kandi bishimisha gusa, ariko ubu imbaraga zigiye gushyirwa mu bakiri bato bavuye mu mashuri no muri za ‘académie’. Federasiyo igiye gushyiraho amategeko asaba buri kipe kwitabira amarushanwa kandi bizaziba icyuho.”

Abanyamuryango batanu bashya bakiriwe muri iyi nama y’inteko rusange ni Bugarama Table Tennis Club, Rodrigue Table Tennis Academy, Spero Iniative Academy, Kirehe Youth Center Table Tennis Club na New Vision High School Table Tennis Club.

Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino wa Table Tennis ryari risanzwe rigizwe n’abanyamaryango icyenda gusa.

Bahati Innocent yatorewe kuba Visi Perezida w'Ishyirahamwe Nyarwanda rya Table Tennis asimbuye Frère Maurice Burasa wasezeye
Birungi John Bosco uyobora Ishyirahamwe Nyarwanda ry'umukino wa Table Tennis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .