Tennis: Abana basaga 80 bahuriye mu irushanwa rizatanga abazahagararira u Rwanda

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 Ugushyingo 2020 saa 09:34
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda (RTF) ryateguye irushanwa ry’iminsi itatu rizahuza abana bari hagati ya 80 na 100 kugira ngo hatoranywe abazahagararira u Rwanda mu mwaka utaha mu byiciro birimo abatarengeje imyaka 12, 14 na 16.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa Gatanu ku bibuga bya Cercle Sportif de Kigali mu Rugunga, ryitabiriwe n’abana baturutse hirya no hino mu gihugu.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Tennis mu Rwanda, Karenzi Théoneste, yabwiye itangazamakuru ko iri rushanwa rigamije gushaka abana bazahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga azaba mu mwaka utaha.

Ati “Ni irushanwa dukunze gukoresha buri mwaka muri aya matariki, cyane iyo dushaka gutoranya abana bazaserukira igihugu mu mwaka utaha. Mu bana tugira ibyiciro bitandukanye birimo iby’abana bari munsi y’imyaka 12, abari munsi y’imyaka 14 n’abari munsi y’imyaka 16. Ni byo byiciro dufite hano. Ni irushanwa kandi rizadufasha kubona abana bafite impano.”

Abajijwe niba nta mpungenge zihari ko hari abana batazaryitabira bitewe n’uko ryahuriranye n’itangira ry’amashuri, Umuyobozi wa RTF, yavuze ko ari yo mpamvu babikoze mbere gato y’uko bajyayo mu cyumweru gitaha.

Ati “Kimwe mu byatumye tubitegura kuva kuri iyi tariki ya 20 kugeza ku ya 22 Ugushyingo, twabonaga nyuma y’aho dushobora kutabona abo bana bitewe n’uko bari kuzaba baragiye mu mashuri babarizwamo. Ahubwo ubu abana bose bari muri munsi y’imyaka 16 bari mu cyiciro cy’abazajya ku ishuri ku wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, turizera ko rero bazitabira.”

Ishyirahamwe rya Tennis ryatangaje ko abana bazitabira iri rushanwa rizasozwa ku Cyumweru, bari hagati ya 80 na 100.

Iri rushanwa ryateguwe nyuma yo kugaragariza Minisiteri ya Siporo uburyo rizakorwa hakurikizwa ingamba zo kwirinda COVID-19, rikaba ryaratewe inkunga na Mota-Engil na Cercle Sportif de Kigali yatanze ibibuga.

Abana ba mbere muri buri cyiciro, bazarihirwa amafaranga y’ishuri mu gihe kingana n’umwaka wose mu gihe abazaba aba kabiri n’aba gatatu muri buri cyiciro, bazagurirwa ibikoresho by’ishuri bazakenera mu mwaka wose.

Uhereye ibumoso: Umunyamabanga wa RTF, Habimana Valens, Karenzi Théoneste uyobora RTF na Ndugu Philbert ushinzwe tekinike
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste yavuze ko iri rushanwa rizafasha kubona abakinnyi bazahagararira igihugu mu bakiri bato mu mwaka utaha
Abana bavuye hirya no hino mu gihugu bahuriye muri iri rushanwa rizamara iminsi itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .