Umulisa Joselyne yatangije Académie izafasha u Rwanda kubona abakinnyi ba Tennis

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 19 Nzeri 2020 saa 03:12
Yasuwe :
0 0

Umulisa Joselyne usanzwe ari umukinnyi akaba n’umutoza wa Tennis mu Rwanda, yatangiye kwigisha uyu mukino abakinnyi bakiri bato kugira ngo mu azamure umubare w’abakinnyi ukiri muto cyane cyane mu bakobwa.

Umulisa ufite impamyabushobozi y’ubutoza yo ku rwego rwa mbere, akunze kwiharira menshi mu marushanwa ya Tennis akinirwa mu Rwanda.

Kuri ubu ari gutoza abana bakiri bato ku bibuga bya Tennis biherereye i Remera, iruhande rwa Petit Stade.

Avuga ko yahisemo gukora uyu mushinga wo kwigisha abana Tennis kuko yasanze mu Rwanda hari umubare muto w’abakinnyi by’umwihariko mu cyiciro cy’abakobwa.

Ati “Njya gutangira gutekereza uyu mushinga wo gutoza abana bato no kubazamura mu mwuga wa Tennis byatewe n’uko nari maze igihe kinini cyane ndi Championne [ntwara Shampiyona] w’Igihugu. Numvise nshaka abana bansimbura.”

“Nararebye mbona mu gihucu cyacu dufite umubare muto w’abakinnyi ba Tennis cyane cyane uw’abakobwa, niyemeza gushyiramo imbaraga ngo ntangize igikorwa nk’iki, nshaka abana bato bafite impano gahoro gahoro. Natangiranye abana bake, ariko uko mwabibonye, bamaze kuba benshi.”

Abajijwe icyizere afite cyo kuba uyu mushinga wamara igihe kirekire n’aho akura ubushobozi bwo kugura ibikoresho byifashishwa muri Tennis, Umulisa yavuze ko hari ababyeyi ba bamwe mu bana- bafite ubushobozi- bitanga kugira ngo n’abatishoboye babone uko biga gukina Tennis.

Ati “Ni umushinga wanjye, ariko nkaba mfite abafatanyabikorwa aribo federasiyo ya Tennis mu Rwanda (RTF). Ibikoresho nkoresha ni ibyo nishatsemo njyewe ubwanjye kubera ko mfite ubushake nubwo ubushobozi butaraboneka neza. Nizera ko nibigenda neza nzabona abaterankunga kuko ibikoresho bya Tennis birahenda kandi bisaza vuba.”

“Ababyeyi uko dukorana, mbasaba kugura bimwe mu bikoresho by’abana nk’imyambaro n’inkweto. Habamo n’abandi bishyura amafaranga kugira ngo dufashe n’abatishoboye kwiga no kwita ku bibuga.”

Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste, yavuze ko bazakomeza gushyigikira Umulisa Joselyne muri uyu mushinga we kuko uhuye na gahunda yabo yo kuzamura impano z’abakiri bato.

Ati “Inshingano ya mbere ya Federasiyo ni uguteza imbere umukino, ikagira abafatanyabikorwa baba ari abaterankunga cyangwa abatugira inama. Ni igikorwa dushima cyane kuba umukinnyi nk’uyu wa Tennis wabigize umwuga kandi w’Umunyarwanda ashaka gusangiza ubuhanga bwe abakiri bato. N’abandi bakwiye gutera ikirenge mu cya Umulisa.”

“Bigamije kunganira no gufasha Federasiyo. Tuzamuha ubujyanama, tuzakurikirana iterambere ry’abakinnyi babo, tubahe ubufasha mu bya tekiniki no mu bushobozi cyane mu bikoresho igihe byaba bibonetse.”

Ishyirahamwe rya Tennis mu Rwanda risanzwe rifite gahunda ya Junior Tennis Initiative (JTI) ifasha kuzamura impano z’abakiri.

Ubuyobozi bwaryo buvuga ko ibibuga bitandatu by’itaka biheruka kuzura Kicukiro, bizagira uruhare mu kongera umubare w’abakina Tennis.

Umulisa Joselyne aha amabwiriza bamwe mu bana yigisha gukina Tennis
Abana bakoreshwa imyitozo ituma barushaho gukomera mu maguru
Bigishwa kandi amayeri yo gukina Tennis
Perezida w’Ishyirahamwe ry’umukino wa Tennis mu Rwanda; Karenzi Théoneste avuga ko bazashyigikira Umulisa Joselyne cyane mu nkunga y'ibikoresho igihe bizaboneka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .